
It is nice that you have taken your valuable time to stop by our website. The website has been designed to offer information about our District but also provide an evenue where you can reach us and share information, views, ideas and comments with us. Abakuru b’imidugudu babaye indashyikirwa mu kwesa imihigo bahawe icyemezo cy’ishimwe  Nyuma y’isuzuma (evaluation) ryakozwe n’Akarere ka Kayonza mu rwego rwo kureba uburyo imihigo yeshejwe mu midugudu mu gihe cy’amezi 6 (Nyakanga-Ukuboza), tariki 28/12/2011 Akarere katanze icyemezo cy’ishimwe (Certificates) ku bayobozi b’imidugudu baje ku isonga mu kwesa iyo mihigo.  Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Bwana MUGABO John, iyo mihigo ni irebana no kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya imirimo ikoreshwa abana mu Karere ka Kayonza, guteza imbere isuku n’isukura, ndetse n’ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.  Umuyobozi w’Akarere yakomeje asobanura ibyagendeweho mu gukora iryo suzuma. “Mu rwego rw’umutekano, harebwaga niba umudugudu ufite igitabo cy’abinjira n’abasohoka, kandi niba gikoreshwa neza . Ikindi cyari uko umuganda ukorwa , utegurwa no kuba hatangwa rapport ku byawukorewemo”. Ibindi byagendeweho ngo ni ukureba niba abaturage batuye umudugudu bafite akarima k’igikoni, bitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, umusarane usukuye, rondereza, agatandaro k’amasahani, kwitabira kuboneza urubyaro, umugozi wo kwanikaho imyenda, ikimoteri cy’imyanda, gukurungira amazu, …  Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame MUTESI Anitha ku isuku n’isukura, yasabye aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze guteza imbere isuku mu midugudu yabo bihereyeho. Ati: “mugomba kuba intangarugero mu kugira isuku muri byose, abaturage bakabareberaho kandi mukabashishikariza kurangwa nayo aho bari hose: ku mubiri, ku myambaro, aho batuye,…” Yakomeje avuga ko n’abana bagomba kwitabwaho mu kugirirwa isuku kandi bakiga, abagore bagafata igihe gihagije cyo kuba mu ngo zabo, abajya mu tubari bagafatirwa ingamba, maze isuku igatezwa imbere mu Karere ka Kayonza. Ibi kandi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akerere asaba abakuru b’imudugudu kurwanya ikibazo cy’imyumvire mike ikiri mu babyeyi bamwe na bamwe bavana abana mu ishuri bakabakoresha ibindi bizana amafaranga nko gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro, … Yakomeje muri aya magambo: “umwana agomba kwiga uko byagenda kose kuko ni uburenganzira bwe. Niyo mpamvu ababyeyi bavana abana mu ishuri bazajya babihanirwa”. Yaboneyeho gusobanura ko ubu muri buri murenge ugize Akarere ka Kayonza, harimo kubakwa ibyumba 6 by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, kandi hanasanzwe mo ibindi by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.  Mu ijambo rye Minisitiri w’Urubyiruko Bwana Jean Philbert NSENGIMANA ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye Akarere kateguye iki gikorwa, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira ingufu mu kwesa n’indi mihigo itareshejwe neza mu gihe gito. Ibi ngo ni mu rwego rwo guteza imbere igihugu no kwesa imihigo Akarere kasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika.  Yijeje Akarere ubufatanye muri byose anasaba ko aba bakuru b’imidugudu, utugari n’imirenge bo babana n’abaturage umunsi ku wundi, barushaho kubakangurira kurwanya ibiyobyabwenge, kujyana abana mu ishuri, n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, bityo Akarere kakazaba ikitegererezo.
|