“Guhinduka ni byiza ariko biba akarusho iyo utagombwe gutegereza igihe uzigishirizwa ngo uzahinduke, warakomerekeje mugenzi wawe mubana. Iyo abantu bashakanye, bakwiriye kubahana no kumva ko buzuzanya, kuko bituma ingo zacu zitera imbere ndetse n’igihugu kikabyungukiramo”.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango NYIRASAFARI Esperance, mu birori byo gusoza ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore, wabereye ku rwego rw’igihugu mu murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza tariki 31 Werurwe 2017.

Madamu Minisitiri yakomeje asaba ababyeyi gutoza abana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakiri bato. Yagize ati: “turasaba ababyeyi kurera abana bose kimwe kandi twibutsa n’abana b’abakobwa ko bashoboye, batinyuke bajye mu mashuri yose n’ay’imyuga, bakoreshe amahirwa bahabwa n’igihugu cyababyaye maze nabo bazavemo ababyeyi beza babereye u Rwanda, bagire n’amahirwe yo kujya mu nzego zose z’imiyoborere n’iz’imirimo muri iki gihugu cyacu”.

Byagaritsweho na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba KAZAIRE Judith, avuga ko abagore bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu, harimo kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, kugana ibigo by’ishoramari bagakora imishinga ibyara inyungu, by’umwihariko bagateza imbere imiryango yabo. Ibi, byagaragajwe na bimwe mu bikorwa abagore bamuritse harimo na Koperative “Twongere umusaruro wa Kawa” itunganya kawa ku buryo ubu ifite isoko ku rwego mpuzamahanga.

Umuryango wa MUGIRANEZA Jean Baptiste na NZAKAMWITA Beatrice watanze ubuhamya bw’ukuntu bari babanye nabi, umugore ahohoterwa mu buzima bwe bwose, ariko nyuma yo kwigishwa umugabo aza guhinduka, ngo ku buryo urugo rwabo rusigaye ari icyitegererezo mu bandi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yagize ati: “natwe nk’akarere ntitwasigaye inyuma, twimakaje ihame ry’uburinganire mu kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango, akarere n’igihugu cyacu muri rusange. Abagabo n’abagore bahagurukiye gukorera hamwe, bafatanya ngo biteze imbere.”

Yakomeje asobanura bimwe mu bikorwa byakozwe mu karere ka Kayonza, muri uku kwezi kwahariwe iterambere ry’umugore, harimo Ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya gutwita kw’abangavu, hatangwa ibiganiro cyane cyane mu mashuri no mu mugoroba w’ababyeyi, kurwanya indwara zituruka ku mwanda, abaturage bakangurirwa kubaka ubwiherero, gukurungira amazu, kuboneza urubyaro, kugana ibigo by’imari biciriritse kugirango bajye bizigamira. Ati: “Hatanzwe kandi inka zigera kuri 47, ihene zigera kuri 91, imashini zidoda ku bagore, hishyuwe ubwisungane mu kwivuza kandi ibikorwa biracyakomeza”.

Abafashe ijambo bose bashimiye Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, kuba yarashubije ijambo abagore bakaba bafite agaciro mu gihugu cyabo. Madamu Minisitiri kandi yasabye ubufatanye bwa buri wese mu gukomeza kurwanya inzitizi umugore agihura nazo zimubuza kugera ku iterambere ryifizwa harimo nko kwicana kw’abashakanye, imibare ikaba igaragaza ko abanshi ari abagore.

Ati: “haracyagaragara kandi gutwita kw’abana b’abakobwa bakiri mu nsi y’imyaka 18 kandi byangiza ubuzima bwabo, isuku nke haba ku bana, mu ngo…, imirire mibi ituma bagwingira ntibakure neza, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

MUKANYANDWI Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*