Senateri Mike RUGEMA arasaba abaturage b’umurenge wa Mukarange, akagari ka Nyagatovu, mu karere ka Kayonza kugira ubutwari bwo kugaragaza ahajugunywe imibiri y’abantu barenga 200 bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 baguye ahitwa Midiho, kugirango nabo bashyingurwe mu cyubahiro. Yabibasabye mu butumwa yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2017 ubwo yifatanyaga n’abanya Kayonza mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi, guherekeza uwawe ni icyomoro ku mutima kuko biraruhura. Ko turi abanyarwanda, twagize ubutwari bwo kwerekana aho aba bantu bajugunywe? kuki mutishyira mu mwanya w’ababuze ababo? N’udashaka kumenyekana nakoreshe tract (inyandiko itariho amazina n’umukono by’uwayanditse), ariko atubwire aho bari tubashyingire”

Senateri Mike akaba yongeye kwibutsa Abaturage ko uruhare rw’ubuyobozi bubi bwaranzwe n’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda ari nayo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi twibuka uyu munsi. Yakomeje muri aya magambo: “ ubu dufite ubuyobozi bwiza bwashyizeho Politiki zibanisha abanyarwanda bose na gahunda zifasha bose, butanga umutekano kuri bose.  Ati : ubwo buyobozi twabwishimamo kandi hari ahantu hakiri ikizinga?”

Ibi byagarutsweho kandi n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, avuga ko Midiho yihariye kubera imibiri y’abantu barenga 200 bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 na n’ubu itaraboneka, nawe asaba abaturage gutanga amakuru izi nzirakarengane zigashyingurwa mu cyubahiro.

Yashimiye abaje kwifatanya n’abanya Kayonza bafata mu mugongo abacitse ku icumu, anabihanganisha muri ibi bihe bikomeye. Ati: “Twibuke dusigasira ibyagezweho, tudaheranwa n’agahinda, twiyubakire igihugu”. Yagarutse kandi ku bikorwa bizibandwaho cyane cyane muri iki cyumweru cyo kwibuka, harimo kwitabira ibiganiro bigaruka cyane ku mateka y’u Rwanda, gushyingura imibiri yagaragaye hirya no hino y’abaziz jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kwegera no guhumuriza abacitse ku icumu, gucana urumuri rw’icyizere ku rwego rw’akarere,…

Yibukije kandi ko nta gahunda zijyanye no kwishimisha no kwidagadura muri ibi bihe byo kwibuka zigomba kubaho, anabasaba kwihana imvugo zisesereza ku baba bagitekereza kuzikoresha, atari mu gihe cy’icyunamo gusa, ahubwo ko nta gaciro zikwiye guhabwa no mu yindi minsi.

Afashe ijambo, Depite SAFARI B.Theoneste yagize ati: “Naje gutanga inama ku baturage batuye Midiho. Nimuharanire ubutwari mutanguranwe kuvuga aho aba bantu bari kuko ntibyashoboka ko babura burundu. Abantu barenge 200 bavukaga aha, abandi bari bahatuye, bari inshuti zanyu. Niba abakuze barinangiye, urubyiriko nimudufashe n’uwavutse nyuma ya jenoside, ushobora gusanga yarumvise ababyeyi babivuga, akaba yatanga amakuru”.

Kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku rwego rw’akarere ka Kayonza, byatangijwe n’igikorwa cyo kunamira izi nzirakarengane no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mukarange  rushyinguyemo imibiri 8,684, ndetse n’urugendo rwo kwibuka rugera nko ku km3, rwaranzwe n’imvura nyinshi, ariko abarwitabiriye (inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abaturage) ntibacike intege, cyane cyane ko ari nako icyo gihe byari bimeze nk’uko umuyobozi w’akarere yabigarutseho mu ijambo rye.

MUKANYANDWI Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*