Mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko mu murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza cyabaye kuri uyu wa 12 Mata 2017, hagarutswe ku bwicanyi   ndengakamere   bwabereye   i Mukarange.

Padiri   KAYISABE   Vedaste   yarokokeye   kuri  Paruwasi   Gaturika ya Mukarange, kuri   ubu ni Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi. Yagize ati : «Jenoside iba, njye nari umunyeshuri mu Iseminari nkuru, ariko twari mu biruhuko twari ahangaha kuri Paroisse ya Mukarange. Itariki itibagirana ni iya 12 kuko niho twatewe abantu baraturasa, baradutema twirwanaho uko dushoboye ariko turatsindwa nyine hapfa abantu bagera ku bihumbi bine bitanu ».

Avuga ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge i Mukarange ishoboka cyane, kuko hari n’abacitse ku icumu bayitangiye bashinga umuryango , cyane cyane ko basanze kurokoka atari ugusigara umuntu yijujuta, arakaye, yihorera,  ahubwo ko ari ugushaka icyamufasha kubaho, mu bikorwa bakora hakaba harimo no gusura abafungiye jenoside ndetse bakanaganira.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yagize ati : « mu cyumweru cyo kwibuka twakoze ibikorwa bitandukanye, nko kwitabira ibiganiro mu midugudu dushimira ko bimaze gutera intambwe igaragara, kuko abaturage baritabiraga.» Yakomeje avuga kandi ko ibikorwa byo gufata mu mugongo abacitse ku icumu bigikomeza mu gihe cy’iminsi 100.

Byagarutsweho na Guverineri    w’intara   y’I Burasirazuba   KAZAIRE Judith   asaba abaturage gufata  mu   mugongo   Abacitse  ku    icumu   rya   Jenoside   yakorewe   Abatutsi muri   Mata   1994, cyane muri ibi bihe, haba muri iki cyumweru cyo kwibuka ndetse no mu minsi 100 izarangira mu kwa karindwi, asobanura ko bikwiye kubabwira ineza, kubahumuriza no kububakira icyizere.

Minisitiri  Ushinzwe    imirimo   y’Inama    y’Abaminisitiri   Stella Ford   MUGABO  yongeye   kugaruka   by’umwihariko    ku   bwicanyi     ndengakamere     bwabereye   I Mukarange    ndetse    anagaya  cyane  abakoze ubwo   bwicanyi, anashima abagize uruhare mu kugira abo barokora batitaye ku ngaruka byagombaga kubagiraho n’ubwo n’ubundi hari ababizize, harimo na Padiri MUNYANEZA Jean Bosco wanze gusiga abakristu.

Muri   iki   gikorwa  kandi   hashyinguwe   imibiri   23  y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yiyongera  ku 8 684 yari isanzwe   iruhukiye   muri   uru   Rwibutso   rwa   Mukarange. 13 muri yo yimuwe aho yari iri, 10 ni mishya yabonetse mu mirenge itandukanye nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza.

MUKANYANDWI Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*