Senateri RUGEMA Mike asanga gukomeza guhisha amakuru y’aho imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yajugunywe, nayo ari ingengabitekerezo ya Jenoside. Yabitangaje tariki 13 Mata 2017 mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, wabereye ku rwego rw’Akarere ka Kayonza mu murenge wa Rukara.

Yabisobanuye muri aya magambo:“mwagaragaje ko muri iki cyumweru cyo kwibuka, nta kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside cyagaragaye, ariko mu by’ukuri ntigaragazwa gusa no gutema inka, amagambo asesereza cyangwa ibindi bikorwa bikomeretsa abacitse ku icumu gusa, kuko no kudatanga amakuru y’aho abacu bajugunywe nayo ni ingengabitekerezo ya jenoside”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude nawe yagarutse ku kibazo cy’imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 itaraboneka. Ati:“abantu barinangiye ntibagaragaza aho  imibiri itaraboneka iherereye. Turasaba ko mwadufasha  kugirango tumenye aho abo bantu bari,  nabo tubashyingure mu cyubahiro”.

MUKARUSAGARA Beata watanze ubuhamya, yarokokeye mu Kiliziya, Poroise ya Karubamba yubatse hafi y’urwibutso rwa Rukara. Nyuma yo kugaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo we na bagenzi be bagize amahirwe yo kurokorwa n’inzabo za RPF Inkotanyi, yagize ati: “mukuru wanjye yari atwite, afite n’umwana muto, abura uko abigenza kuko umwana yari ashonje arira cyane, ava aho yari yihishe ajya kumushakira icyo kurya, baramwica. Akomeza avuga ko bahawe amakuru y’uko yishwe n’abagore, ariko bakaba batazi aho bamujugunye. Asaba uwaba azi aho ari ko yatanga amakuru”.

Muri iki gikorwa kandi, hashyinguwe umubiri w’umuntu umwe wazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 wiyongera  ku mibiri 8 033 yari isanzwe   iruhukiye   muri   uru   Rwibutso   rwa   Rukara.

MUKANYANDWI Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*