Umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Madamu Roman Tesfaye atangaza ko yigiye byinshi  ku buryo abagabo bashishikarizwa gufatanya n’abagore babo, bityo nawe akazabujyana iwabo nabo bakajya babukoresha.

Ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Nyamirama tariki 27 Mata 2017, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’abagore biri mu kigo Women Opportunity Centre cyubatswe n’umuryango Women for Women International-Rwanda uharanira inyungu n’iterambere ry’umugore.

Ubwo Madamu Roman Tesfaye yatemberezwaga iki kigo, yeretswe ibikorwa bitandukanye by’abagore ndetse n’itsinda ry’abagabo biyemeje gushyigikira no gufatanya n’abagore, nabo baboneraho umwanya wo gutanga ubuhamya ku bikorwa bakora.

SIBOMANA Emmanuel ni umwe muri aba bagabo. Yagize ati: “muri iri tsinda ryacu, dufashanya gusobanukirwa n’uburenganzira bw’umugore. Twigishwa kwirinda amakimbirane mu ngo kuko hari abagabo  bumva ko nta kintu bafasha abagore babo, bityo ugasanga ingo zabo zihoramo amakimbirane. Tumaze amezi abiri twigishwa ubu natwe tumaze gufasha ingo 8 zari zifite amakimbirane”.

MUGORENISHYAKA Ratifa, ari mu bagore bakora imitako y’imigongo. N’ibyishimo byinshi, yagize ati:” turashima Leta yacu yadufashije ikaduha agaciro twe nk’abagore, ubu turifuza ko ibyo dukora twazabyigisha n’abanya Ethiopia nabo bakamenya gukora imigongo.”

Umufasha wa Minisitiri w’intebe wa Ethoipia madamu Roman Tesfaye yasobanuye ko kuba abagabo bagaragara mu bikorwa nk’ibi byo gufatanya n’abagore ari ikintu cy’ingenzi.  Ati: “iyi gahunda mbonye hano, nzayijyana iwacu kuko  nabonye ari nziza cyane kandi natwe yadufasha”.

Madamu Roman Tesfaye yakiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’imbere ry’umuryango NYIRASAFARI Esperance, na bamwe mu bayobozi ba Imbuto Foundation ndetse n’abayobozi b’akarere ka Kayonza, basura abagore baboha uduseke, abakora imigongo, ahamurikirwa ibikorwa by’ubugeni bitandukanye, n’ibindi.

MUKANYANDWI Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*