Abakozi b’akarere ka Kayonza kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere, bifatanyije n’abayobozi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, basubiza amaso inyuma bareba imigendekere y’akazi, n’uburyo ibitagenda neza byakosorwa ndetse n’abakozi babaye indashyikirwa bahabwa ibihembo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yibukije abakozi inshingano zabo, abasaba gukorana umurava mu kazi, gukorera hamwe no kunoza imitangire ya serivise.

Yagize ati: “Turi muri biriya biro kubera abaturage kuko aribo dukorera. Niyo mpamvu tugomba kubakira neza, tukarangwa n’imvugo nziza. Umuturage ntagomba gusiragizwa ngo genda uzagaruke, ugomba kumuha serivise yihuse kandi inoze umukemurira ikibazo ku gihe. Ikindi cy’ingenzi, ni ugukorera hamwe  kugirango bitange umusaruro wihutisha iterambere ry’akarere”.

Bwana RUSANGIZA Jean Louis, umukozi utwara imodoka y’akarere, ari nawe wabaye indashyikirwa ku rwego rw’akarere, ashima impanuro n’ubujyanama bahawe kuko ngo bibafasha kongera imbaraga mu mikorere. Ati: “guhura n’abayobozi tugasabana bituma twongera imbaraga ndetse no gukunda umurimo.”

Nyuma y’ibiganiro byagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duteze imbere umurimo dusigasira ibyagezweho, dukesha imiyoborere myiza, isoko y’iterambere rirambye ryaburi wese ”, habaye ubusabane bwaranzwe n’ibyishimo byinshi, harimo n’umukino uzwi ku izina rya kakawete, wakinwe kuri buri murenge no ku rwego rw’akarere.

 

MUKANYANDWI  Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*