Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa Ingabo zihuriraho n’abaturage biganisha ku iterambere (Army Week) ku rwego rw’akarere tariki 04 Gicurasi 2017, abaturage bishimiye ibikorwa nk’ibi kuko ngo ari ukubunganira, aho hatunganyijwe ubutaka bwa hegitari zisaga 10 zizahingwamo ibijumba.

Ni ubutaka burenga ha 50 buherereye mu murenge wa Gahini, Site ya Buyanja, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB cyatije abaturage kugirango babuhingemo muri iki gihembwe cy’ihinga.

SAMVURA Francois ati: “abaturage byadushimishije cyane kubona ingabo zacu z’igihugu zifata icyemezo cyo kuza gufatanya natwe umuganda. Bihabanye na mbere, kuko Ingabo za kera abantu barakangaranaga bakumva ko abasirikare batandukanye n’abaturage, no kuzibona, abantu bumvaga bakwirukanka bakarigita bagahunga. Ariko ubu, Ingabo ziraza mu gikorwa nk’ikingiki zikadusanga tukaganira zikadufasha imirimo dukora ugasanga mbese baradutera inkunga no mu bikorwa byo mu buzima busanzwe”.

KATABOGAMA Fidele nawe yagize ati: “twishimye cyane kuba nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahatwemereye ko tuhabyaza umusaruro. Batwunganiye kuko I wacu mu mpinga n’intoki zarwaye kirabiranya arizo zajyaga zitwunganira, none hano kuba tugiye guhinga akajumba, tukarya ibijumba biratunejeje cyane urabona ko ari hanini tuzasagurira n’amasoko. Ibijumba ni ngandura-rugo, birwanya inzara”. Gufatanya n’ingabo zacu ni ikintu cyadushimishije cyane kandi twanezerewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yagize ati: “Ibijumba bimara igihe gitoya mu butaka, byunganira ibindi bihingwa kandi bizatuma tubasha no kwitegura igihembwe cy’ihinga gikurikiyeho. Ubu butaka muzabufate neza, mu bihembwe by’ihinga bikurikiyeho tuzashaka uko tubikoraho ubuvugizi, turebe icyakorwa dufashe abaturage kwifasha”.

Ibi, byagarutsweho na Major E. MUTAGOMA uhagarariye ingabo mu karere ka Kayonza, muri aya magambo: “Leta ishaka ko tubaho neza. Nimubufata neza, mugakora nk’abikorera birashoboka cyane ko n’ibndi bihembwe by’ihinga mwabuhabwa mugakomeza kububyaza umusaruro”.

Yakomeje asobanura ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ko abanyarwanda barimo kurwana urugamba rw’iterambere, ari nayo mpamvu Ingabo z’igihugu zafashe umwanya wo kwegera abaturage no kubafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere (Army Week), uku kwezi kubaba kuzasozwa muri Nyakanga uyu mwaka.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere, hazibandwa ku bikorwa byo kuvugurura urutoki mu mirenge ya Kabarondo na Nyamirama, kurwanya nkongwa bizakomeza, ibikorwa by’ubuvuzi no gufasha abaturage kubona amashanyarazi y’imirasire mu ngo zirenga 4000.

MUKANYANDWI Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*