Umunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Intara y’Iburasirazuba HABIMANA Kizito, asanga umudugudu wa Nkondo II wo mu kagari ka Nkondo, umurenge wa Rwinkwavu ukwiye kwigirwaho byinshyi, akanasaba abawutuye gukomeza guharanira kuba indashyikirwa muri byose banahanga udushya.

Yabitangaje tariki 09 Gicurasi 2017, mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga kuri Mitiweli ku rwego rw’akarere, cyabereye muri aka kagari. Yagize ati: “mube abarimu beza. Mube indashyikirwa muri byose atari muri Mitiweli gusa, mufate uwo muhigo wo kuba nkore neza bandebereho. Noneho indi mirenge yo muri aka karere, yo mu Ntara yose no mu gihugu cyose izabe ari 100% ariko baraje kubivoma ahangaha, baraje kubyigira ahangaha. ”.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu UWIBAMBE Consolee agira ati: “Ubu bukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza bwateguwe gutangirizwa muri Rwinkwavu kubera impamvu y’uko ifite umugenzo mwiza muri aka kagari ka Nkondo. Ni akagari gafite umwe mu midugudu ariko n’abandi bakayigiraho, umudugudu wa Nkondo ya II buri mwaka bo baba bageze 100% nta muturage n’umwe udafite ubwisungane mu kwivuza, ndetse by’akarusho ubu bageze kuri 85% mu gutanga umusanzu w’umwaka w’ubwisungane mu kwivuza tuzatangira tariki 01 Nyakanga”.

Yakomeje avuga ko n’umudugudu wa Gihinga bituranye nawo umaze kugera kuri 84%, akaba asanga ngo ari umuco mwiza w’umudugudu wa Nkondo II umaze gukwira ahandi, anasobanura ko atari cyo gikorwa cyonyine cy’indashyikirwa kigaragara muri aka kagari ka Nkondo, kuko ngo hagisozwa itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage, bo ubwabo biteguriye itorero ry’iminsi 2, ry’abaturage batuye mu midugudu igize aka kagari, bishakamo ubushobozi  hatarimo inkunga y‘undi uturutse ahandi.

Umukuru w’umudugudu wa Nkondo II Laurent BATIBUKA yasobanuye uburyo bakoresha ngo abaturage bose batange mitiweli. “N’ubundi duhora twesa uyu muhigo. Ibanga nta rindi ni ugushyira abantu hamwe, bakarema amatsinda uko umwaka utangiye ukagenda ushyiramo amafaranga y’umusanzu, abandi bayaguza na za nyungu ziza, bityo cya gihe cyo gutanga mitiweli tukayaterurira rimwe tukishyurira imiryango”

Muri ubu bukangurambaga kandi habayeho gupima agakoko gatera SIDA, aho abaturage bagaragaje ubushake bwo kwipimisha ari benshi, guha uburenganzira abaturage bishyuye umusanzu, bagahabwa serivise (Validation), n’ibindi.

MUKANYANDWI Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*