Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu karere ka Kayonza barashima Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), bwabegereje serivisi zo kubona ibyangombwa byo gutwara abagenzi kuri moto (Autorisation) nyuma y’igihe kinini bari bamaze basiragizwa n’amakoperative yabo.

NSHIMIYIMANA Onesphore abarizwa muri koperative ya Turahiriwe yo mu murenge wa Mukarange yagize ati: « iki gikorwa nacyakiriye neza, moto yanjye yari nshya nari naranze kujya kubyakira mu makoperative kubera ibibazo birimo, abantu bishyura amafaranga autorisation ntize, bikamara igihe. Ubu abantu baje ari benshi bose barashaka kuyibona kuko twari twarayibuze ikindi ni uko hari amafaranga watangaga kugirango bazajye kuyikwakira none ubu ni ubuntu kandi badusanze aho dukorera ».

GaSIYINGABO Jean de Dieu nawe ati: « njye maze imyaka ibiri narishyuye muri koperative amafaranga ya Autorisation, ariko kugeza ubu ntayo ndabona kubera ikibazo cy’abayobozi bacu, ubu nyibonye uyu munsi nsanze atari ibintu biruhanyije nk’uko babitubwiraga kuko wumvaga bavuga ngo ugomba kwishyurira umuntu uzajyayo ubwo mushyiraho n’ay’icumbi. Batubwiraga ko ngo iyo bigeze saa yine sisiteme itongera gukora bahita barekeraho gukora nyine natwe ukumva ko ari ibintu bikomeye ».

Umuvugizi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) Tonny KURAMBA yemeza ko imwe mu mpamvu baje guhura n’abamotari ari ukugirango batange serivisi nziza. Yakomeje agira ati: « impamvu dushaka kuganira n’abamotari, ni ukugirango twumve ibibazo bahura nabyo tunabikemure. Twamenye ko bafite ikibazo cyo kubona autorisation batinze cyangwa ntibanazibone, twaje gusanga bipfira ku bayobozi b’amakoperative ayobora abamotari ».

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yashimiye RURA kuri iyi serivisi nziza yo gusanga abantu aho bakorera, anasaba aba bamotari kwicungira umutekano mu makoperative yabo. Ati :  «Mufite uruhare rwo kumenya imyitwarire ya buri muntu, abo mwabuze mukamenyesha inzego zibishinzwe, uje mutamuzi mukabigaragaza, mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo bigenda bivuka ».

Abamotari babwiwe ko ubu ibibazo biri muri koperative zabo akenshi biterwa n’abayobozi, banasabwa kujya batanga amakuru ku gihe, kandi ko ubu inzego zose zabihagurukiye ku buryo abafite imikorere mibi batazongera kwihanganirwa.

MUKANYANDWI Berthilde

Public Relations, Media & Communication Officer

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*