Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirirmo y’inama y’abaministre akaba n’imboni ya Guverenoma mu Karere ka Kayonza yabasabye abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere kugira uruhare rugaragara mu gushimangira iyo ntambwe yatewe.

Yabitangaje mu kiganiro Intumwa za Unity Club Intwararumuri ndetse n’iza komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge zagiranye n’abantu b’ingeri zinyuranye mu karere ka Kayonza biganjemo abigeze kuba abayobozi mu nzego za Leta, cyabaye tariki 09 Kamena 2017.

Batangije kandi Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge, aho mu kungurana ibitekerezo bagarutse ku gusigasira intambwe igenda iterwa. Nshunguyinka Francois wabaye  Senatareri, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yagize ati: «imbaraga z’abayobozi n’abigeze kuba bo zihurize ku kurwanya amacakubiri.

Minisitiri asobanura ko ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryiganjemo abari abayobozi, ari umuyoboro uje gushyigikira indi yari isanzweho no kwihutisha iterambere cyane ko ubumwe n’ubwiyunge ari umusingi w’iterambere rirambye 

Ubushakashatsi bwa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bwashyizwe ahagaragara mu mwaka w 2016 bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ari 92%  naho  mu karere ka Kayonza, kikaba cyari kigeze kuri 78.56%

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*