Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude asanga ababyeyi n’abarezi bagomba kuzuza inshingano zabo kugirango abana bahabwe uburere bwiza kuko ari bo Rwanda rw’ejo, kandi hubahirizwa uburenganzira bwabo.

Yabitangaje tariki 16 Kamena, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umunyafurika,  wizihirijwe mu murenge wa Gahini ku rwego rw'akarere.

Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko irikorerwa abana, akaba ariyo mpamvu tugomba kurwanya aho rikigaragara. Hari abana bagikora mu birombe by’amatafari, abarinda imiceri, ababuzwa kujya mu ishuri, n’ibindi.”

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twubake u Rwanda rw’ejo, turinda ibyagezweho mu kurengera mwana”, Umuyobozi w’akarere yashishikarije abantu bose guharanira uburenganzira bw’umwana no kumuha uburere buboneye, anasaba ko haboneka na ba Marayika murinzi benshi bakira abana, kugirango bavanwe mu bigo barererwe mu miryango.

Yakomeje muri aya magambo: “n'abateshuka ku nshingano nk'ababyeyi, tugomba gufatanya tukabakangurira uburenganzira bw'abana kugirango bagire uburere bwiza. Ikindi, umugoroba w'ababyeyi ujye ugaruka ku kibazo cy'abana bahohoterwa mu ngo, tubatoze isuku ...

Abandi bafashe ijambo, indirimbo, imbyino, imivugo n’udukino, nabo batanze ubutumwa bwagarutse cyane ku kurengera uburenganzira bw’abana, barindwa imirimo mibi.

Niyomugabo Daniel, umwana wavuze ahagarariye abandi yashimye Leta y’u Rwanda yahaye umwana agaciro, akaba afata n’ijambo mu bantu bakuru. Ati: “Abana nta kivugira bagiraga, ntibigaga, ahubwo bakoreshwaga imirimo mibi ikabije, ariko ubu turisanzura tukanagaragaza impano zacu.”

Yanasabye kandi abana bagenzi be, kujya bumva impanuro n’amabwiriza bahabwa b’Abakuru, kutishora mu ngeso mbi nk’ibiyobyabwenge n’ibindi,  kugirango batiyica bizize.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*