Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri arashishikariza abayobozi b’inzego z’ibanze kujya batanga imibare nyayo ku bikorerwa abaturage kuko igaragaza ubuzima rusange bwabo, bigafasha mu kunoza igenambigambi rivana abaturage mu bukene.

Yabivugiye mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Kayonza tariki 28/06/2017, yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, inzego z’umutekano, ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, abafatanyabikorwa, ibitaro...

Minisitiri Stella Ford: “kuba hari gahunda zimwe na zimwe za Leta zitanga imibare itariyo neza bidindiza igenamigambi ry’Igihugu rigamije kuvana abaturage mu bukene. Usanga hari nk’abaturage babyaye ntibandikishe abana, Leta igakora igenamigambi igendeye ku mibare ifite kandi hari abana batabaruye mu buyobozi  bityo bikatwicira igenamigambi”.

Yakomeje asaba aba bayobozi kubigira ibyabo kuko binafasha mu kwesa imihigo y’akarere, kandi ikaba ishyirwa mu bikorwa ihereye ku rwego rw’umudugudu ari naho igenemigambi ritangirira.

Batibuka Laurent ni umukuru w’umudugudu wa Nkondo II, Akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu. Yagize ati: “ abaturage turashima Leta yashyizeho gahunda yo gukorera ku mihigo kandi tukayigiramo uruhare. Nk’ubu uyu mwaka turimo gusoza, umudugudu wacu twahize ko tuzagurirana radio abaturage twese, none  turazifite uwo muhigo twarawesheje 100%. Ikindi, uyu mwaka tugiye gutangira wa 2017-2018, umudugudu wa NkondoII twarangije gutanga ubwisungane mu kwivuza 100%.  Ibyo byose  tubikesha ubuyobozi bwiza no gukorera ku mihigo”.

Havugiyaremye Rameki ni umukuru w’umudugudu wa Kagarama, Akagari k’Isangano, Umurenge wa Ndego. Avuga ko buri muryango ugira ikaye y’umudugudu, bakishimira ko nk’abaturage biyubakiye uruzitiro rw’amashyarazi rutuma inyamaswa zo muri Parike y’akagera zitakibonera, byose bituruka ku gukorera ku mihigo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*