Nk’uko byatangajwe na Bayasese Bernard, umuhuzabikorwa w’umushinga Gikuriro mu Karere ka Kayonza ari nawo wateguye ubu bukangurambaga ku bufatanye n’akarere n’izindi nzego, ubukangurambaga ku isuku n’isukura bugamije gushishikariza abaturage kugira isuku cyane cyane kugira imisarane yujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “hari aho ugisanga imisarane idasakaye, akaba ari nayo mpamvu twatanze amabati ku miryango 110 yazamuye imisarani ikabura isakaro, mu rwego rwo gushishikariza ababa basigaye gukomeza kwizamurira imisarane. Twatanze kandi ibikoresho bitandukanye by’isuku nk’amabasi, isabune, n’ibindi, ku banyamuryango ba kelebu z’isuku n’isukura ku rwego rw’umudugudu bitwaye neza (b’intangarugero mu isuku), kugirango n’abandi barebereho.

Mukahigiro Angelique w’abana batandatu yahawe amabati yo gusakara umusarani, naho Mugisha Valens ahabwa ibikoresho bitandukanye by’isuku.  Bashimiye umushinga Gikuriro kuba ubitaho ukababa hafi, ku buryo ubu ngo  bo na bagenzi babo bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kugira isuku. Bavuga ko ibi bikoresho bizabafasha kurushaho kugira isuku no kuyinoza.

Ngarambe Alphonse, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Kayonza avuga ko ubu bukangurambaga butegurwa binyujijwe muri kelebu z’isuku n’isukura, mu rwego rwo gufatanya  kurwanya indwara ziterwa n’umwanda cyane cyane ko ngo usanga arizo zibangamira ubuzima bw’abaturage.

Yabisobanuye muri aya magambo: “muri izo ndwara dusangamo impiswi, inzoka zo mu nda, ubuheri, zimwe mu ndwara z’amenyo, iz’ubuhumekero…kandi inyinshi muri zo zikwirakwizwa no kutagira ubwiherero butunganyije no kutagira umuco wo gukaraba intoki kandi birinda izi ndwara ku kigero cya 45%.”

Gikuriro ni umushinga wa USAID (ikigega cy’abanyamerika gishinzwe gutsura amajyambere), binyuze muri Guverenoma y’u Rwanda, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana bari hasi y’imyaka 5 n’isuku nkeya mu midugudu aho abantu batuye. Watsindiwe na SNV na CRS, kugirango ziwushyire mu bikorwa mu turere 8 tw’u Rwanda. Mu Karere ka Kayonza, bakaba barahisemo umuryango FVA ngo ariwo ushyira mu bikorwa umushinga wa Gikuriro.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*