Ubwo hasozwaga imurikagurisha rya 9 ry’intara y’iburasirazuba tariki 25 Nzeli 2017, Kayonza yegukanye igikombe cya mbere nk’akarere kamuritse neza muri turindwi tugize iyi ntara. Akaba ari umwaka wa gatatu Kayonza yegukana iki gikombe kuko no muri 2015 na 2016 nabwo niyo yari yabaye iya mbere.

 

Bimwe mu byiza byaranze stand y’akarere ka Kayonza harimo: ubuhanga bwo gukora imbaho mu birere, urwiri, ibishogoshogo n’ibigorigori hakoreshejwe kore ikoze mu mashashi amacupa ya Palasitike n’ibindi byajyaga byangiza ibidukikije. Harimo kandi ubuhinzi bwa kijyambere aho usanga igitoki cy’ibiro 180 cyangwa 200 cyaravuye ku biro 5 cyangwa 6, ubworozi bw’amagweja, ibikoresho bikorerwa mu gakiriro ka Kayonza nk’intebe, ibitanda, ibikapu bikoze mu birere, inkweto n’ibindi.

 

 

 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude imurikagurisha nk’iri ari umwanya mwiza wo guhuza imbaraga mu kwiteza imbere, hashyigikirwa gahunda y’ibikorerwa iwacu. Ibi byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, washimiye cyane inzego zitandukanye zateguye iri murikagurisha ari abikorera, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo, ku bwitange bagaragaje kugirango iki gikorwa kigende neza.

Mu ijambo rye Minisitiri w’urubyiruko Rose Marie Mbabazi akaba n’imboni ya Guverenoma mu karere Kayonza ari nawe wari umushyitsi mukuru, yagarutse cyane ku rubyiruko anarushimira kuba rwaritabiriye iri murikagurisha kandi rukagaragazamo udushya dutandukanye.
Yagize ati: “ibi ni ibintu byo kwishimirwa kuko bigaragaza ko mwatangiye ubushakashatsi bwimbitse mu kwihangira imirimo muteza imbere ibikorerwa i wacu”. Yasabye kandi abaryitabiriye gushyigikirana mu guteza imbere ibyo bagenzi babo bakora. Ati: “ buri wese abe isoko rya mugenzi we kugirango ibyo dukora tubiteze imbere ubwacu tubikoresha, mbere yo kujya gushaka isoko ryo hanze.”

 

 

 

 

Iri murikagurisha ry’intara y’iburasirazuba ryatangiye tariki 14 Nzeli 2017 rikaba ryaritabiriwe n’abantu 165, muri bo 162 ni abanyarwanda, 3 ni abo mu bindi bihugu (abatanzaniya 2 n’umurundi umwe), naho abagera ku 30,000 akaba aribo baje gusura ibikorwa bitandukanye mu ma stands.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*