Aba bagororwa bo muri Gereza ya Rwamagana, basabye imbabazi imiryango biciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barazihabwa, ariko basabwa gufatanya n’abandi bagororwa kwerekana aho imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro iherereye.

Umutima wo gusaba imbabazi unashingiye ku bukangurambaga bw’Umuryango w’ivugabutumwa mu magereza uharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, Prison Fellowship Rwanda, wagiye ukorera muri za gereza zitandukanye no mu barokotse Jenoside.

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamirama tariki 05 Nzeli 2017, aho abagororwa bakomoka muri uyu murenge ndetse n’uwa Kabarondo, bemeye ibyaha bahagarara mu ruhame bakatura ko bishe, bakabisabira imbabazi imbere y’abo bahemukiye.

 

Hakizimana Jean Pierre ni umwe muri aba bagororwa. Yagize ati: “ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, ku miryango niciye abantu bagera kuri batandatu harimo abana n’abagabo. Rwose mumbabarire, umuryango wanjye nari narabeshye ko  mfungiye ubusa nawo umbabarire  kandi n’Imana imbabarire sinzongera, umenya kiriya gihe nari nabaye  nk’inyamaswa”.

Ngarambe Francois umwe mu bagize umuryango w’abo uyu mugabo yiciye abana muri Jenoside yamuhaye imbabazi. Yagize ati: “imbabazi ndaziguhaye kubera ko uteye intambwe y’ubutwari bwo kuzinsaba kandi nanjye ndamutse nzikwimye naba mbaye umupagani”

Nyirahabimana Annonciata ni umugore wa Hakizimana Jean Pierre naho Musabyimana Angelique akaba umukobwa we.  Bavuga ko bamenye ukuri ku byaha yakoze agakomeza kubibahisha, bigatuma bashyamirana n’abo yiciye bakeka ko bamufungishije kubera urwango, ariko ubu ngo bakaba bagiye kubegera bakiyunga.

Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Musenyeri John Rucyahana akaba na perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yagize ati: “Murabona inzu zubakwa, n’aya makaburimbo ntabwo ari amahutu cyangwa amatutsi ni amajyambere. Niyo mpamvu dukwiye gushyira ubumwe n’ubwiyunge mu ngiro, ntibibe amagambo gusa.” Yashimye kandi ubutwari abafunzwe bagize bwo gusaba imbabazi kuko asanga ari intambwe nziza bateye.

Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Muhire Louis Antoine yashimye abagize umutima wo kubabarira, asaba abasabye imbabazi kubikora babikuye ku mutima ntibavuge ko ari shitani yabibateye cyangwa Leta yabibategetse. Ngo usanga hari abashyira icyaha ku bandi, kandi iyo udafite umutima wo gukora ikintu, ntugikora.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye n’abandi bafunze kwemera ibyaha bakabisabira imbabazi hagamijwe gusigasira ubumwe n’ubwiyunge.

Uretse abasabye imbabazi 21 hari abandi bagera kuri 661 muri gereza ya Rwamagana banditse basaba imbabazi. Kugeza ubu abagera ku 25,000 bamaze kwemera ibyaha bya Jenoside bemera no kubisabira imbabazi mu gihe abahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 32.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*