Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude arasaba abakora muri serivisi y'uburezi gutahiriza umugozi umwe buri wese agaragaza uruhare rwe mu guteza imbere uburezi mu karere.

Yabibasabye mu nama y'uburezi yaguye yabaye tariki 11/10/2017, ikaba yagarutse cyane ku kureba ibyagaragaye mu igenzura ry’isuku ryakorewe ibigo by’amashuri tariki 6-7/10/2017, aho imihigo y'uburezi igeze ishyirwa mu bikorwa n'imyiteguro y’ibizamini bya Leta bya 2017.

Umuyobozi w’akarere yakomeje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bikorera igenzura nabo ubwabo ry’uko ibigo bayobora bihagaze no gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira abana bata ishuri (drop out), hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi kuko ubushobozi babufite.

Abitabiriye inama barimo ubuyobozi bw'akarere, Abajyanama muri Njyanama y’akarere abayobozi b'ibigo by'amashuri bikorera mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa w'imirenge n'abashinzwe uburezi mu mirenge, bunguranye ibitekerezo kuri izi ngingo, maze bafata imyanzuro itandukanye, imwe muri yo ni iyi ikurikira:

-Kwita ku suku muri rusange mu mashuri no gukurikiza amabwiriza  yo kwita ku isuku mu mashuri himakazwa  umuco wo gukorera hamwe isuku ikitabwaho.

- Abakozi bashinzwe uburezi ku murenge  bazakomeza gusura  centre zizakorerwamo ibizamini, ibibazo byahaboneka bigaragazwe kare, ibikoresho nk’intebe bitegurwe n’ibindi. Aha, Umuyobozi w’Akarere yasabye abazahagaraira ibizamini  gutunganya neza icyo gikorwa  hiridwa amakosa ashobora kugaragara.

-Gufatanya mu kwesa imihigo yo mu burezi   kuko bishoboka, hatangwa buri kwezi raporoy’ishyirwa mu bikorwa ryayo (progress report), gushyira ku nkuta ibishushanyo bifasha umwana kwiga neza n’ibindi

-Abayobozi b’ibigo by’amashuri bazajya bataranga buri kwezi raporo z’ibyakozwe mu kurwanya abana bata ishuri (drop out), raporo y’ubugenzuzi bukorerwa ibigo bayobora (School inspection), uko abana bagaburirwa mu mashuri (School feeding) na raporo ku kwigisha abakuze gusoma kwandika no kubara.

Haganiriwe kandi kuri siporo mu mashuri, abitabiriye inama bemeranywa ko hanozwa  komite  ibishinzwe hagasimbuzwa abatagikora mu burezi kuko batemerewe kuba  muri iyi komite, kandi ibigo bidatanga umusanzu wa siporo bikawutanga.

 

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*