Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude arasaba aborozi kuva mu bworozi bwa gakondo, bakajya mu bworozi bw’umwuga. Yabibasabye mu nama y'umushinga Rwanda Dairy Development Project (RDDP), ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, yateranye tariki 30 Mutarama 2018, mu rwego rwo kumenyekanisha gahunda yo gushyigikira ishoramari binyuze muri gahunda nshya ya “4Ps” (Public Private Producer Partnership), bishatse kuvuga:  ubufatanye mu ishoramari rihuriweho na Leta, ba Rwiyemezamirimo n'amakoperative y'abahinzi n'aborozi. Uyu mushinga ukorera muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, ugaterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi “IFAD ”.

 

Mu bikorwa byawo, harimo guteza imbere amakoperative y’aborozi, imishinga mito  igamije kongera umukamo, imishinga yo kubaka ibikorwa remezo no kugura ibikoresho bigamije gutunganya no kongerera agaciro amata n’ibiyakomokaho, kunoza service z’ubworozi no gukemura ikibazo cy’ubwatsi n’amazi mu gihe cy’izuba.

 

Muri iyi nama, Umuyobozi w’akarere ka kayonza Murenzi Jean Claude yasabye aborozi kubyaza umusaruro amahirwe babonye ntibabigiremo ubunebwe. Yagize ati: icyo dushaka ni uko tubyaza umusaruro aya mahirwe tubonye kandi bizatugirira akamaro  kuko uzadufasha kuva mu bworozi bwa gakondo tukajya mu bworozi  bw’umwuga butanga umukamo. Nawe ibaze aho batera umworozi inkunga ya 60% nta ngwate bamusabye! Birasaba ko dukorana imbaraga kandi ni uruhare rwacu rwo dufasha abaturage kwiteza imbere”.

 

 

Ibi kandi byashimangiwe na Faida Olivier, umukozi w’umushinga RDDP mu karere ka Kayonza, aho yagize ati: “ muri koperative  tubaha 60%  y’umushinga mwakoze kandi aya ntagombera ingwate ahubwo mukorana na banki ikaba nayo yabaha 40% y’uruhare rwa koperative, ariko mubaye muyafite nta kibazo, icya ngombwa ni uko umushinga mwakoze ugomba kuba wunguka”. Yakomeje asobanura ko uyu mushinga atari  umwihariko w’amakoperative gusa kuko n’umuntu ku giti cye wabashije gukora umushinga ubyara inyungu nawe aterwa inkunga ariko akagaragaza amakoperative y’ubworozi azakorana nayo, ku buryo ariyo azajya amuha umusaruro.

 

Nsengiyumva Jerome ahagarariye ikusanyirizo ry’amata rya Kageyo mu murenge wa Mwili. Yagize ati: twasobanuriwe ko dukoze umushinga utubyarira inyungu uzaterwa inkunga. Niyo mpamvu tugiye gukangurira aborozi bagenzi bacu kuko n’ubusanzwe turi mu makoperative, noneho dushake imishinga yaduteza imbere.

 

 

Umushinga RDDP ukorera mu turere 12 mu gihugu. Mu ntara y’i Burasirazuba hari Kayonza, Nyagatare na Rwamagana, mu Majyepfo hari akarere ka Huye, Nyanza na Ruhango, i Burengerazuba ukorera muri Nyabihu, Rubavu na Rutsiro naho mu Majyaruguru ugakorera muri Gicumbi, Musanze na Burera. Umworozi wifuza gukora umushinga asabwa kwegera umukozi ubishinzwe mu murenge cyangwa mu karere ndetse n’imishinga yabo bagafashwa kuyiga neza ku bufatanye na BDF. 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*