Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inzu izatangirwamo serivisi zihariye z’ubuzima bw’urubyiruko kugirango rugire ubuzima bwiza (Adolescent Youth Corner) ku kigo nderabuzima cya Nyamirama, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasabye ko inyigisho zizatangirwa muri iyi nzu, zizajya zimanuka zikagere hasi ku mudugudu, bityo urubyiruko rwose rukagerwaho n’izo nama, nk’igisubizo cyo gukumira icyakwangiza ubuzima bwarwo.

Ni inyubako izatangirwamo serivisi zo kurwanya indwara z’ibyorezo (kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, gufata imiti igabanya ubukana), kugira inama urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, kurwanya inda zitifujwe, inyigisho zo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Yakomeje asaba ubufatanye ku nzego zitandukanye: abakuru b’imidugudu, abayobozi b’amasibo, abafatanyabikorwa, abajyanama b’ubuzima, abaturage muri rusange ndetse n’urubyiruko ubwarwo, gukumira ikibi cyose cyangiza ubuzima bwarwo  kuko ari rwo mbaraga z’igihugu. Yashimiye kandi abaturage b’umurenge wa Nyamirama, kuko ariwo uza ku isonga mu karere, mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza  ku kigero kiri hafi ya 90%, ndetse anashimira umudugudu w’indashyikirwa wa Rugagi mu kagari ka Shyogo ugeze kuri 50% by’umwaka utaha uzatangirana na Nyakanga 2018-Kamena 2019.

 

Yagize ati:”ni ikigaragaza abaturage beza bakangukira gahunda za Leta. Turashishikariza ba mudugudu kurebera ku rugero rwiza rw’uyu mudugudu kandi turasaba ko dukomereza aho, no muri gahunda nyinshi zitandukanye. Mube itangarugero ku bandi kugirango turusheho gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

 

Shyaka Edouard uhagarariye ibikorwa by’umushinga Partners in Health (PIH: Inshuti mu buzima) mu karere ka Kayonza, Umufatanyabikorwa wubatse iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku bufatanye n’akarere n’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, yagize ati: ”urubyiruko rugira ibibazo byinshi kandi nta hantu hari hahari rwahuriraga n’abantu mu buryo bwihariye kugirango barugire inama. Niyo mpamvu twatekereje gushyiraho iyi nzu n’abakozi 2 bahoraho, kugirango ruzajye rubona serivisi zihariye kandi barugira n’inama”.

 

Nsengiyumva Jacques, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, yabisobanuye muri aya magambo: “muri rusange tugira serivisi zo gupima abagore batwite. Iyo rero nk’umwana w’imyaka 16 asamye inda atateguye, yagiraga isoni zo kuza kwipimisha ari hamwe na nyirasenge cyangwa nyina, ugasanga inda yanamuhitana. Ariko ubungubu bashyiriweho uburyo bwo kubakira bwihariye”. Yakomeje agira ati: “icy’ingenzi cy’iyi serivisi ni ukubigisha  ku buryo habaho gukumira ibyo byose bakiri bato, tubigishe ubuzima bw’imyororokere, tubabwire ibyo babashukisha, tubasobanurire kuko mu gihugu tunafite ikibazo cy’ubwiyongere  bw’abaturage budashingiye ku bukungu bw’igihugu, tubibatoze hakiri kare. Twakira by’umwihariko kuva ku myaka 10 kugera kuri 24, guhera ku wa mbere kugera ku wa gatanu.

 

Muberarugo Justine yabyaye afite imyaka 20. Asanga izi serivisi ziziye igihe kuko zizatuma basobanukirwa bakirinda, bityo bakagira  ubuzima bwiza nk’urubwiruko kandi bakiteza imbere. Asaba urubyiruko bagenzi be kwirinda gutwara inda zitateguwe agasaba n’ababyeyi kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere kuko nawe kuba ataragize amahirwe yo kubuganirizwaho hakiri kare, aribyo byatumwe atwara inda atateguye

 

Umuyobozi w’akarere kandi yanatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwa mitiweri y’umwaka wa 2018-2019, asaba abatangiye kuyishyura gukomereza aho, abataratangira nabo bakagira umwete, kugirango icyo gihe kizagere abantu bose bafite mitiweri.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*