“Mu Ntwari dufite mu Gihugu, harimo n’abana b’abanyeshuri b’i Nyange, bageze ku rwego rwo gutanga ubuzima bwabo. Mwe turabasaba kuvuga gusa aho abantu baguye Midiho baherereye, kuko nacyo ari igikorwa cy’ubutwari kandi mwaba muteye ikirenge mu cya bariya banyeshuri b’intwari, kandi mu kugira ubutwari, ugomba no kuvugisha ukuri”.

Ibi, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yabisabye urubyiruko ry’umurenge wa Mukarange, akagari ka Nyagatovu, umudugudu w’Akamarara (ahazwi ku izina rya Midiho), ari naho hizihirijwe umunsi w’intwari ku rwego rw’akarere, kuko hari imibiri igera kuri 200 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 na n'ubu yaburiwe irengero, ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro.

Yakomeje agira ati: “turasaba ko ubwo butwari tubwiremamo bityo n’icyo cyasha kiri ku mutima wacu kiveho kuko nta kuntu wabohoka, umutima udakeye, udakunda igihugu, udakunda abanyarwanda.”

 

Byashimangiwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Murekezi Claude, agira ati: “uyu munsi ukwiye kugira imbuto utubibamo, kuko hari byinshi twifuzako byaranga abanya Mukarange. Intwari twibuka, ni uko zitangiraga abandi banyarwanda. Uyu munsi rero, Nyagatovu duteraniye ahangaha, akarere kaduhaye amahirwe yo kongera kwisuzuma tukareba y’uko twagira ubutwari tukavugisha ukuri twahishe imyaka 24 ishize. Duharanire y’uko uyu munsi havuka izindi ntwari zivugisha ukuri, zigatanga amakuru y’aho abo bantu baguye. Nk’urubyiruko duteraniye aha, umubyeyi wawe ashobora kuba ikigwari, wowe ukaba intwari. Ushobora kuba warabyumvise abiganira, ukaba nawe watanga ayo makuru kuko igihe cyo kuba intwari ntikirarenga.”

 

Ubundi butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi nabwo harimo abatanze ibiganiro bitandukanye n’imivugo, nabo bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “dukomeze ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza”.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza kandi yatanze n’ubutumwa butandukanye bushishikariza abaturage kugira isuku, kubana neza, guhunika imyaka no kugira urukundo rwo kuremera abatarejeje neza, kurwanya bwaki, kujyana abana mu mashuri n’ibindi bikorwa by’ubunyangamugayo, kuko aribyo bigeza nyirabyo ku butwari.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*