Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni arasaba abaturage bo mu ntara y’i Burasirazuba cyane cyane abegereye umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo kuwubyaza umusaruro. Yabisabye ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo gusana no kwagura uyu muhanda, tariki 08 Gashyantare 2018 mu karere ka Kayonza.

Yagize ati “ imirimo myinshi izaboneka muri iki gihe cyo kuwubaka, ikwiye gusiga mumaze kwitegura kugira ngo muwubyaze umusaruro ujyanye n’ubucuruzi, ishoramari n’ubuhahirane bwihuse ndetse n’ubukerarugendo.”

 

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Mufulukye Fred yashimiye inzego zashyize hamwe kugirango uyu muhanda wubakwe, anasobanurako ari amahirwe menshi kuko bazanawagura, bakanawucanira, bikazahindura ubuzima bw’abaturage mu mibereho myiza n’ubukungu kuko bazabasha kwiteza imbere. Yanashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko imvugo ye ariyo ngiro. 

Umuyobozi w’akarere ka  Kayonza, Murenzi Jean Claude asanga gucanira uyu muhanda bizatuma abaturage bakora na ninjoro ntacyo bikanga. Yasobanuye kandi ko ufite inyungu zikomeye ku gihugu zo guteza imbere ubuhahirane bw’u Rwanda n’amahanga. Yakomeje avuga ko amashuri uyu muhanda ucaho nayo azubakirwa inzitiro hagamijwe kubungabunga umutekano w’abanyeshuri ndetse n’udusanteri unyuraho, tukazashyirwamo kaburimbo.

Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda ashimangira ko gusana uyu muhanda no kuwagura bije bikenewe. Abishingira ku kuba Kagitumba hinjirira 40% y’ibicuruzwa u Rwanda rukura hanze biturutse ku Cyambu cya Mbombasa, mu gihe Rusumo hinjirira 60% bituruka ku cyambu cya Dar es Salaam.

Uyu mushinga uzatwara amadolari ya America angana na miliyoni 184 784 390, hafi miliyari 150 z’amanyarwanda, yatanzwe n’abafatanyabikorwa barimo Banki nyafurika itsura amajyambere, yatanze akabakaba miliyoni 94 z’amadolari, Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane “JICA” cyatanze asaga miliyoni 56 z’amadolari, Umuryango w’ubumwe bw’uburayi watanze asaga miliyoni 22 z’amadolari, mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho miliyoni 12 z’amadolari.

Uyu muhanda ufite ibirometero 208, urimo kubakwa na Sosiyete y’Abashinwa ya Stecol Corporation, imaze gutanga akazi ku bantu 1600 biganjemo abo mu Ntara y’Iburasirazuba. Biteganyijwe ko iyi mirimo izarangira mu kwezi kwa 11 umwaka utaha wa 2019.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*