“Turakorera igihugu cyacu, dushinzwe abaturage, tugomba gukora. Nibura ibyo dushoboye tubikore neza kandi dushyiramo udushya, inama zigabanyuke ahubwo tujye mu baturage”. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Guverineri w’intara y’i Burasirazuba Mufulukye Fred mu nama y’umutekano yaguye y’akarere yateranye tariki 04 Mata 2018.

Iyi nama yigaga ku ngingo zitandukanye zirimo uko umutekano wifashe mu karere, ibibazo bibangamira imibereho myiza y'abaturage, (human security issues), aho imihigo y'akarere 2017-2018 igeze ishyirwa mu bikorwa na gahunda izakurikizwa mu gihe cy'icyunamo.

Guverineri yakomeje asaba buri muyobozi gusubiza amaso inyuma akisuzuma ku byo akora, ibibazo bihari n’inshingano afite, yasanga atari mu murongo, akifatira icyemezo mbere y’uko izindi nzego zibimubaza.

 

Agitanga ubutumwa bwo kunoza imikorere no kwihutisha iterambere ry'abaturage n'akarere, yagarutse kandi ku butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze wabaye tariki 28-30 Mata 2018, aho yagize ati: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye impanuro nziza aratubwira ngo ibintu bigenze neza mu nzego z’ibanze, iguhugu cyakunguka. Arongera aratubaza ati: kubera iki ikintu ushobora gukora umunsi umwe cyangwa icyumweru, ugikora mu mezi atatu?

 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasobanura ko iyi nama igamije guhindura igihugu cyacu kandi ko nta bandi bazagihindura atari twebwe. Yasabye cyane kwita kuri gahunda ya girinka, kurandura imirire mibi mu bana, kongera imbaraga muri gahunda z’isuku harimo kugira ubwiherero muri buri rugo, kutararana n’amatungo, kurwanya imvunja aho zikigaragara n’ibindi.

Iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere yitabiriwe na biro y’Inama Njyanama y’Akarere n’Abaperezida b’amakomisiyo, Komite Nyobozi y’akarere, Inzego z’umutekano (Ingabo, Police, Dasso), abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, abashinzwe imibereho myiza, ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge, abakuru b’imidugudu bose, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro, abayobozi b’amashami ku karere, abagize biro y’urugaga rw’abikorera n’abandi.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*