Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 24 ku rwego rw'akarere, cyatangirijwe mu murenge wa Murama akagari ka Nyakanazi, Senateri Mike Rugema ari nawe wari umushyitsi mukuru yagarutse kuri zimwe mu mpamvu zituma iki gihe cyo kwibuka kigomba kubaho. Yagize ati: “tuzakomeza kwibuka kuko bitwibutsa abatuvuyemo kandi bitwibutsa n’amateka yacu muri rusange kugirango twirinde ibibi byabaye hanyuma, twubakire ku byiza politiki ya Leta yacu igenderaho. Turibuka kuko bidufasha guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeza gukorwa n’abatufuriza ibyiza iki gihugu. Tuzakomeza kwibuka kandi kugirango twubake u Rwanda rurimo abaturage babanye bafatanyije, biteza imbere kandi bubaka igihugu cyihesha ishema, igihugu gifite icyubahiro mu ruhando rw’amahanga”.

 

Ni umunsi wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rushyinguyemo imibiri y'inzirakarengane 56 no kubunamira, ariko aha, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude mu ijambo rye akaba yasaba abantu bafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa ko bahagaragaza, cyane cyane mu rwibutso hashyinguyemo imibiri mikeya ugereranyije n’abantu baguye kuri uyu musozi

Yakomeje asobanura ko muri iki gihe cyo kwibuka, hari ibikorwa byinshi biteganyijwe bisaba kugirango abantu bafatanye, banafate abacitse ku icumu mu mugongo muri ibi bihe bikomeye.

 

Didace Ndindabahizi uhagarariye ibuka mu karere ka Kayonza yashimye Ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bwagaruriye ituze abacitse ku icumu. Ati: “ntago twaba indashima kuko ubu twarubakiwe, twarorojwe, abana bariga n’ibindi, kandi n’uwo bitarageraho nawe ashonje ahishiwe. Tubijeje kuba abaturage bazima, bumva kandi baganisha igihugu aheza.”

Yakomeje asobanura ko hakiri abantu bakatiwe na Gacaca ariko bakaba bihishe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, asaba ko nabo bashyirirwaho impapuro zibashakisha nk’uko abagiye mu bihugu bya kure bimeze, bityo nabo bakaza bakarangiza ibihano byabo. Ati: “haracyari kandi ikibazo cyo kutamenya abantu bacu tutarabona aho bajugunywe ngo nabo tubashyingure mu cyubahiro ndetse hari n’aho imanza za Gacaca zitarangijwe ngo tubone ubutabera bwuzuye.”

 

Ubundi butumwa bwatanzwe ari abafashe ijambo, ibiganiro, indirimbo, ubuhamya n’umuvugo nabwo bwagiye bugaruka ku nzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo kugeza igihe ingabo z’Inkotanyi zibarokoye, ndetse bugaruka no ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twibuke twiyubaka”, bagaragaza ko bataheranwe n’agahinda, ahubwo ko bamaze kwigeza kuri byinshi n’ubwo bidakuraho kwibuka abavandimwe.  

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*