Agendeye ku butwari ingabo z’u Rwanda RDF zahoze ari iza RPA zagize mu kurokora abatutsi bicwaga muri Mata 1994, Guverineri w'Intara y'i Burasirazuba Mufulukye Fred yagize ati: nk'abanyarwanda mu byo dukora, dukwiriye kugira umutima wo kwitangira abandi”. Ubu butumwa yabutanze mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi zaguye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza no mu mirenge bigana imbibe, none tariki 12 Mata 2018.

 

Yihanganishije abacitse ku icumu anabasaba kudaheranwa n'agahinda. Yibukije umuntu wese waba afite amakuru y'ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga n’ubwo yakoresha uburyo bwatuma batamumenya nko kwandika urupapuro akarushyira aho abantu barubona n’ibindi. Ubutumwa bwe yabukomeje muri aya magambo: “turwanye ingengabitekerezo ya jenoside kuko  abakiyifite ntaho izabageza mu rugamba rw'iterambere turimo. Dushyire imbere ubunyarwanda no kubaka igihugu kuko Ubuyobozi burahari kandi bwahagaritse jenoside ntago abagifite ingengabitekerezo aribo tuzananirwa kurwanya kandi bazatsindwa kuko buri gihe ikibi kiratsindwa.

 

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, aho yatanze ingero zitandukanye z’ahagaragaye ingengabitekerezo ya jenoside mu mirenge itandukanye igize akarere muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 24. Yasabye abaturage kwiyirinda kuko aho yagejeje u Rwanda atari heza. Yashimiye Leta y’u Rwanda ku byo imaze gukorera abacitse ku icumu harimo kuba barabashije kwiga, kubona amacumbi ndetse hakaba hakiri n’abakirimo kubakirwa n’abafite amazu ashaje agasanwa ndetse bakaba bamaze kwiyubaka, bataraheranwe n’agahinda.

 

Mu ijambo rye Didace Ndindabahizi uhagarariye Ibuka mu karere ka Kayonza, nawe yongeye gushimira Leta y' u Rwanda yitaye ku bacitse ku icumu, ati: “ikintu kidukomeza cyane ni ijambo ry'uko jenoside itazongera kubaho ukundi”. Yasabye ko hakongerwa imbaraga mu gushyira ibimenyetso nk’amazina mu bigo n’ahandi hatandukanye haguye abatutsi, mu rwego rwo guhangana n'abahakana jenoside yakorewe abatutsi kugirango bibe ibimenyetso birambye bizajya bigaragaza amateka ya buri hantu.

 

Hatanzwe ikiganiro: “ubudasa bw'u Rwanda mu guhangana n'ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi na Depite Safari B. Theoneste”, ndetse n’ubundi butumwa mu muvugo, ubuhamya n’indirimbo nabyo byagarutse ku nzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo ariko bunagaragaza ko bataheranwe n’agahinda, ahubwo biyubatse. Hashyinguwe kandi imibiri 10 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rwibutso rwa Mukarange yabonetse mu murenge itandukanye igize akarere, yiyongera ku mibiri 8697 yari isanzwe ishyinguyemo.

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*