Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994  cyabereye mu murenge wa Rwinkwavu, Minisitiri w'urubyiruko Mbabazi Rose Mary imboni ya Guverenoma mu Karere ka Kayonza ari nawe wari umushyitsi mukuru yatanze ubutumwa butandukanye bwihanganisha abacitse ku icumu, anabizeza ko Leta y’u Rwanda ibari hafi.Yakomeje asobanura ko irajwe ishinga no kunga abanyarwanda bagakorera hamwe bagateza imbere igihugu. Yagize ati: “ubu ibihe duhanganye nabyo ni ibyo kwiteza imbere tukava mu macakubiri tugakorera hamwe kuko aribwo Budasa bw’abanyarwanda. Abacitse ku icumu mukomere kandi mwihangane. Gusa ntimuheranwe n’agahinda ahubwo muharanire gukomeza kwiyubaka. Nka ruriya rumuri ducana mu gihe cyo kwibuka, rusobanuye kwamagana ikibi tukagana umucyo, ukuri, kubana neza tukava muri rya curaburindi twabayemo. Yashimiye uburyo abaturage bitabiriye iki gikorwa higanjemo urubyiruko, arusaba kuba intwari kandi amateka nk’aya bakajya bayigiraho bityo akabigisha kubana neza.

 

Didace Ndindabahizi uhagarariye Ibuka mu Karere yashimye serivise abacitse ku icumu bagenerwa nko kwiga, kuvuzwa n’ibindi anasobanura ko mu gihe abenshi bari bamaze kubura ababyeyi, Leta y’u Rwanda yahise ifata inshingano zo kurera abana ifasha n’abandi bari bacitse ku icumu mu bibazo bitandukanye byari bibakomereye.  Yasabye ko abantu bagifite ibibazo basigiwe na jenoside yakorewe abatutsi bakomeza kwegerwa no gufashwa mu rugamba rw’iterambere igihugu kirimo kugirango nabo bagendane n’abandi.

 

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimye muri rusange ukuntu abantu bitabiriye ibiganiro byo kwibuka cyane cyane Rwinkwavu banitwaye neza hakaba nta ngengabitekerezo yahagaragaye ndetse abasaba gukomeza iyo myitwarire anibutsa uwaba akiyifite ko igihe cyose yamugaragaraho azahanwa.

 

Yagize ati: “ibyo tumaze kugeraho, ni ukubera Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, butuma abaturage dukorera hamwe tugateza igihugu imbere. Nta wakwihanganira rero abagihembera ingengabitekerezo ya jenoside, ahubwo twubake umuryango nyarwanda kandi aho ubumwe bwacu bumaze kugera ntawuzabusubiza inyuma.”

 

Hatanzwe n’ubundi butumwa bwagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: "Twibuke twiyubaka": mu ndirimbo, umuvugo n’ubuhamya, hanasobanurwa ko kuba icyumweru cy’icyunamo gisojwe bitavuze ko ibikorwa byo kwibuka birangiye kuko umuntu adashobora kwibagirwa ababyeyi, inshuti cyangwa abavandimwe be. Bityo n’ibikorwa byo guhumuriza no gufata mu mugongo abacitse ku icumu bikaba bizakomeza.

 

Hakozwe kandi urugendo rwo kwibuka n’igikorwa cyo guha icyubahiro imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, hashyirwa indabo ku myobo miremire yacukurwagamo amabuye y'agaciro (indani) yajugunywemo abantu benshi kugera ubu bataramenyekana umubare, n'ishyinguye mu rwibutso rwa Rwinkwavu. Aha, Umuyobozi w'akarere akaba yihanganishije abafite ababo muzi izi ndani. Yanasobanuye ko abari mu rwibutso no mu ndani atari bo bonyine baguye kuri uyu musozi, asaba ufite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ko yayatanga kuko iyo ushyinguye uwawe, uraruhuka.

 

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*