Abayobozi bakora

Abaturage bakora

Miniter avuga

Umuganda usoza ukwezi kwa Kamena wabaye tariki 30/2018 ku rwego rw’akarere, wakorewe mu murenge wa Murama, ahatunganyijwe umuhanda uhuza utugari tubiri two muri uyu murenge (Muko na Nyakanazi). Ni umuhanda ureshya n’ibirometero birenga 4, ukaba ukoreshwa cyane n’abanyeshuri biga ku bigo bya GS Muko I na GS Muka II, aho abitabiriye umuganda, batemye ibihuru byari bikikije umuhanda, baharura ibyatsi ndetse basiba n’ibinogo aho wagiye wangirika kubera amazi menshi y’imvura.

Minisitiri w'urubyiruko Mbabazi Rose Mary akaba n’imboni y’akarere ka Kayonza muri Guverenoma yagize ati: “Murama murasobanutse, ni bwo bwa mbere tugiye ku muganda tugasanga hitabiriye urubyiruko rwinshi kandi rugakora rushishikaye”. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude ashimira ubwitabire bushimishije abaturage bagaragaje n'imbaraga bakoranye uyu muganda, ndetse n’abandi bawitabiriye bo mu nzego zitandukanye, anabashishikariza ko ibikorwa nk’ibi babikomeza. Ati: “Aba bana ntibakomeze kunyura mu kigunda nk’uko mwabibonaga, ahubwo abaturage tubigire ibyacu umuhanda ube nyabagendwa. Ni ibikorwa tugomba gukomeza, tubirinda kugirango birambe, tubone uko dukora n'ibindi tutarageraho”.

Madamu Minisitiri yabashishikarije kugira isuku (ubwiherero, kurwanya imvunja, kutararana n’amatungo n’ibindi), kwirinda amakimbirane mu ngo kuko agira ingaruka ku bato no ku rubyiruko. Ati: “uko ubareze, niko bakura. Ibyo wabatoje ari bibi, nibyo bazakura bakora, ibyo wabatoje ari byiza nibyo bizabaranga bakuze”. Yanasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana bakiri bato, birinda ko bagwingira kuko binabagwingiza no mu bwonko, gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima bwiza ari ryo shingiro ry’iterambere ry’umuryango, umuntu ku giti cye n’igihugu muri rusange”. Yatanze kandi ubutumwa bujyanye bwo kwibohora, abashishikariza gukomeza urugamba rwo kwibohora ingoyi y'ubukene baharanira kwigira kuko urugamba ry’amasaru rwarangiye, anasaba urubyiruko kwirinda ababashuka, babajyana mu ngeso mbi nk’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere agendeye ku bihe akarere kaciyemo by'amapfa yatewe n'izuba ryavuye igihe kirekire, aha ariko, anashimira cyane Leta y’u Rwanda yabaye hafi abaturage ikabafasha kubona ibyo kurya, yabasabye kugira umusaruro bahunika. Ati: “bya bihe twaciyemo mubirwanye turebe ko tutazabisubiramo, ubu twagize ibihe byiza by’imvura. Uko mubona twejeje, tuzigamire n’ejo hazaza. Biradusaba guhunika kuko kuzigama si ukuvuga ko warenzwe, ahubwo ni ukwigomwa. Duhunike mu midugudu yacu dutegere ejo hazaza.” Yasabye abaturage b'uyu murenge kandi kwitabira gukingiza amatungo yabo (inka, ihene n'intama) indwara y'akaraso (rift valley fever) yagaragayemo, dore ko n’urukingo rutangirwa ubuntu. Igihe habonetse itungo rirwaye bagahamagara abashinzwe ubuvuzi kugirango barivure, cyangwa barikingire niba ritarakingirwa. Ati: “niba kandi ipfuye murayitaba kuko iyo uyiriye, ya ndwara ishobora kubafata”

Superintendent Mutembe Octave, uyobora Police mu karere ka Kayonza yatanze ikiganiro cyiganisha ku myifatire abaturage bakwiye kugira muri iki gihe cy’impeshyi cyane cyane ko imirimo iba ari mike. Ati: “Twebwe nk’inzego z’umutekano tubirebera mu buryo 2: ushobora kuba ushonje, bigahungabanya umutekano. Nanone wahaga cyane bikawuhungabanya. Ubundi iyo wejeje, byakabaye umwanya mwiza wo gukemura ibibazo ufite no guteganyiriza iminsi iri imbere ntubisesagure. Kuba mu mpeshyi nta mirimo y’ubuhinzi iba ikorwa, ntibivuga ko mwabyukira muri za nzoga z’inkorano nazo zitemewe, musinda gusa. Urebye uburyo biriya biyoga bikorwamo, umumwanda urimo, ntago dukwiye kubirebera. Ni uburozi murimo kugabura kandi bitumariye abantu.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*