Ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora24 byabereye mu midugudu yose igize akarere ka Kayonza. Ku rwego rw'akarere, wizihirijwe mu murenge wa Ndego, akagari ka Karambi. Ni umurenge watuwe nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu kuko mbere hahoze ari muri Pariki y'akagera, ubu ukaba ufite abaturage basaga ibihumbi cumi n'icyenda (19,000).

Abatuye Ndego bashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zitanze zikabohora igihugu, ndetse na nyuma y'urugamba rw'amasasu ubu bakaba baribohoye ingoyi y'ubukene, banashimira Umuyobozi bukuru bw'igihugu bwabagejejeho ibikorwa byinshi by'iterambere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge Karuranga Leon yagize ati: “abanyandego ni twe twibohoye koko. Aha hahoze ari mu ishyamba, Leta ihatuza abaturage bari bavuye hanze y'igihugu n'abandi batari bafite aho batura. Ntibyagarukiye aho kuko yatugejejeho n’iterambere ritandukanye. Tubitsa muri SACCO, twibumbiye mu makoperative, dufite isoko riduhuza n'abavandimwe bo muri Tanzaniya b'Abanyambo, batuzitiriye pariki y'akagera nta muturage ugihungabanywa n'inyamaswa, tubasha kwitorera umukuru w'igihugu, twagejejweho girinka, VUP n’ibindi”.

Major Ndamage Kassim uyobora ingabo mu karere ka Kayonza, nyuma yo kunyura mu nshamake y'uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze, yagize icyo asaba urubyiruko. Ati: "rubyiruko, mwige mushyizeho umwete kuko mufite amahirwe ahagije: nta macakubiri akiri mu gihugu, amashuri yarabegerejwe, mwubahe ababyeyi kandi muharanire guteza imbere igihugu cyacu kuko nimwe muzadusimbura".

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w'akarere Murenzi Jean Claude yagize ati: "amashanyarazi, amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12, imihanda, amavuriro n'ibindi bikorwa remezo, byose ni igikorwa byiza twagejejweho n'inkotanyi zabohoye igihugu. Natwe tubifate neza, tubisigasira kugirango birambe. N'aho bitaragera tuzakomeza gushyiramo imbaraga kugirango ubuzima bw'abaturage burusheho kuba bwiza. Ariko, niba Leta yarubatse amashuri, namwe ababyeyi nimujyane abana kwiga kuko nta vangura rigihari. Mugire uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, mutange mitiweri ku gihe kugirango muge mubasha kwivuza, muhunika imyaka tutazongera guhura n'amapfa, n’ibindi bikorwa byo kwiteza imbere mubigire ibyanyu.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*