Minisitiri w’umuryango n’uburenganzira bw’umwana wo mu gihugu cya Tchad Dr. Djalal Adrjoun Khalil n’abandi bayobozi bazanye mu ruzinduko mu Rwanda, basuye urugo mbonezamikurire y’abana bato ECD Nyagatovu, rwubatse mu murenge wa Mukarange.

 

Bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, bakaba baje kwiga uko gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ECD (Early Childhood Development and Family Centre) ikorwa mu gihugu cyacu. Nyuma yo gusobanurirwa serivisi za ECD, beretswe na  bimwe mu bikorwa byo guteza imbere umwana binyuze mu muryango, nk’uburezi, ubuzima, isuku, kurinda abana icyabangiza nk’ubuzererezi, kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye kugirango bajye babitunganyiriza  n’iwabo mu ngo, …

 

Basuye kandi urugo women opportunity centre rufasha abagore kwiteza imbere rwubatse mu murenge wa Nyamirama. Naho habonekamo ibikorwa bitandukanye nk’iby’ubukorikori, amahugurwa atandukanye ahabwa abagabo n’abagore aganisha ku buringanire no ku kurwanya amakimbirane mu muryango, gahunda z’ubuzima (mitiweri, kuboneza urubyaro n’ibindi).

 

Minisitiri Djalal Adrjoun Khalil yishimiye ibi bikorwa yasuye, anasobanura ko mu Rwanda hari byinshi byo kwigiraho, kuko rumaze gutera imbere mu nzego zose ugereranyije n’ibihe bibi rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yatanze ubutumwa busaba abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe mu kubaka igihugu no kugiteza imbere bita ku burere bw’abana babo, kugirango ibyabaye bitazongera ukundi. Ati: “tubigiyeho byinshi natwe tugiye kubitangiza iwacu. Ari iyi gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato ECD, ari n’ibi bikorwa biteza imbere umuryango muri rusange, abagore n’abagabo bafatanyije.”

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*