Umunsi w'umuganura wizihirijwe ku rwego rw'akarere wizihirijwe mu murenge wa Ruramira, akagari ka Ruyonza, aho abaturage n'abayobozi bashimiye ibyo bagezeho mu iterambere, babikesha Ubuyobozi bwiza. Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo byinshi binyuze mu mbyino zitandukanye, imivugo, ubutumwa bwatanzwe n’abafashe ijambo, guha abana amata, kuganura ku musaruro wabonetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’uyu munsi.

 

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yagize ati: “Hirya no hino mu mirenge abaturage bahuye bagaragaza ibimaze kugerwaho. Mu murenge wa Ruramira, hari byinshi twagezeho by’indashyikirwa cyane mu mihigo kandi byahinduye ubuzima bw’abaturage nk’ivuriro rito (Health Post) ryubatswe ku bufatanye n’abaturage kandi rikaba ririmo gukora neza, inyubako y’umurenge irimo kubakwa kugirango abaturage barusheho kubona serivisi nziza, imihanda itandukanye yakozwe, guhuza ubutaka, kuvugurura urutoki n’ibindi bikorwa byatumye abaturage bagera ku ntego bari biyemeje”.

 

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka : “Umuco isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, yakomeje muri aya magambo: “Umuganura wacu urangwa n’ubusabane nk’ikimenyetso cy’ubumwe dufitanye nk’abanyarwanda. Icyo gihango tukagikomeraho kuko kiduhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga, kandi twese tukakibonamo nko kwigira. Dufite inshingano kandi yo gufasha no kuremera abatishoboye, batageze ku ntego. Tuboneyeho gusaba ko hakongerwa ingufu mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, turabashishikariza kwizigama, kugira isuku, uburere bw'abana, imirire myiza kugirango tugere ku ntego zacu zo guteza igihugu cyacu imbere”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba Habimana Kizito ari nawe wari umushyitsi mukuru, yagize ati: “Umuganura ni umunsi twicara hamwe tukungurana ibitekerezo dushingiye ku byo twamaze kugeraho (umusaruro tuba twarabonye mu buryo butandukanye), tukaganira ku mbaraga twakoresheje, tugaha abana amata, tukaremera abatishoboye, tugafata n’ingamba zo kugirango duterere imbere rimwe”.

 

Yakomeje ashimira abaturage b’akagari ka Ruyonza asobanura ko bigaragara ko bitabiriye umurimo bitewe n’umusaruro bamuritse. Ati: “Ariko ni ngombwa ko dutekereza ko ibi bintu bitikora. Ndagirango nshimire ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’umutekano utuma dukora ibingibi, ibikorwa remezo (imihanda, amashuri. Amavuriro, Umurenge SACCO…). Natwe, Tuge tureba ngo uruhare rwacu, ni iki twakongeramo imbaraga kugirango dusigasire ibyo tumaze kugeraho ariko tunarusheho kugera kuri byinshi kurushaho kuko iterambere ntago rijya rihagarara”.

 

Yabasabye ko umutekano waba ishingiro mu byo bahiga, kandi kugirango bawugereho, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we. Ubu butumwa yabutanze muri aya magambo: “ mukorane n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano kuko kwigira kuzima turimo kuvuga, gushingiye ku kuba dufite umutekano. Ariko nawo ushingira ku bantu bafite ubuzima bwiza, batanywa ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano n’ibindi kandi twemera ko iterambere ry’igihugu cyacu rishingira ku iterambere ry’umuryango, turwanye amakimbirane mu ngo, duce ubuzererezi mu bana n’ibindi byasubiza inyuma iterambere ry’umuryango”.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*