Akarere ka Kayonza kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu turere turindwi tugize intara y’I Burasirazuba, mu kumurika neza mu imurikagurisha rya 9 ryateguwe n’urwego rw’abikorera muri iyi ntara. Ni imurikagurisha ryabereye mu karere ka Nyagatare guhera tariki 17-28/08/2018. Kayonza kandi, hatashye ibindi bikome 5 mu byiciro binyuranye, aho koperative na company eshanu zitwaye neza kurusha izindi zo mu tundi turere.

 

Ibyo bihembo bitanu byaje bikurikira igikombe nyamukuru cyashyikirijwe akarere, byahawe:

1. Koperative y’abagore itunganya Kawa, ikorera mu murenge wa Rukara, mu cyiciro cyo gutunganya umusaruro;

2. Koperative Twiyubake Family iboha ibintu bitandukanye nk’ibikapu,….ikorera mu gakiriro ka Kayonza, mu cyiciro cyo guteza imbere ibikorerwa i wacu (Made in Rwanda)

3. Company “Kiato nzuri” ikora inkweto nayo yo muri Kayonza mu cyiciro cyo guteza imbere ibikorerwa i wacu (Made in Rwanda)

4. Company Rwagasabo Beverage LTD ikora wine na Liker mu gihingwa cya Lozera nayo yakunzwe cyane n’abitabiriye iri murikagurisha, ikaba ikorera mu gakiriro ka Kayonza

5. Uruganda Kayonza rice rutunganya umuceri, rugakora amakara yo guteka mu bishishwa by’umuceri n’ibindi, rukorera mu murenge wa Mukarange, narwo rukaba rwarahawe igikombe mu cyiciro cy’Inganda zanacuruje cyane.

 

Guverineri w’intara y’I Burasirazuba Mufurukye Fred yashimiye abitabiriye iri murikagurisha ari abamuritse, abarisuye n’abagize ibyo bahahamo kuko ari uburyo bwo kumenyekanisha byinshi mu byo abantu bakora, anasaba gukomeza guhindura imikorere mu rwego rwo kwiteza imbere, banateza imbere iby’i wacu banabibyaza umusaruro.

 

Nk’uko bisobanurwa n’urwego rw’abikorere mu ntara y’I Burasirazuba, iri murikagurisha ryasuwe n’abantu barenga 27,000 mu minsi 11 ryamaze, naho abamuritse ibikorwa byabo bakaba bagera ku 184 harimo abanyamahanga n’abanyarwanda bamurikaga cyane cyane ibikorerwa i wacu (Made in Rwanda)

 

 

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*