Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rose Mary akaba n’imboni ya Guverenoma mu karere ka Kayonza arasaba inzego zose gukomeza ubufatanye mu kwesa imihigo y’akarere no guhindura ubuzima bw’abaturage. Yabisabye mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y'akarere ka Kayonza yateranye tariki 30/08/2018, ikagaruka ku ngingo zikurikira:

1. Ibikorwa by'ingenzi byagezweho mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2017-2018;

2. Kugaragarizwa imihigo ya 2018-2019 no gufatira hamwe ingamba zatuma tuyesa ku bufatanye bw'inzego zose;

3. Gusinyana imihigo ya 2018-2019 n'imirenge, ibigo bishamikiye ku karere, ndetse n'abafatanyabikorwa;

4. Kuganira no gusuzuma aho tugeze dushyira mu bikorwa  gahunda ya "Human Security Issues";

5. Kurebera hamwe uko umutekano wifashe no kunoza ingamba zo kuwubungabunga.

Muri iyi nama kandi, hahembwe ababaye indashyikirwa mu nzego zitandukanye: (abafatanyabikorwa, umurenge wahize iyindi mu kwesa imihigo, akagari, n'umudugudu uza imbere mu kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, utarangwamo icyaha n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa.)

 

Minisitiri Mbabazi Rose Mary ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye bwatumye akarere gatera intambwe ishimishije mu kwesa imihigo y’imwaka ushize. Yakomeje ubutumwa bwe muri aya magambo: “twongere imbaraga mu gukorera hamwe, ubwuzuzanye mu mikorere n’imikoranire abe ari byo bituranga, dukore nk’abikorera. Impinduka zizagaragarire ku guhindura ubuzima bw’abaturage, bagire byinshi bunguka kandi bishingire ku rwego rw’umudugudu”.

 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yagize ati: “ndabashimira ko mwateye intambwe ishimishije mu kwesa imihigo y’umwaka ushize kuko gusimbuka imyanya 16 ntago ari ikintu cyoroshye. Ariko, urugendo ruracyahari. Ari nayo mpamvu dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo twakoze n’ibyo tutakoze neza, bityo tugafata ingamba zo kuza ku mwanya w’imbere kurushaho. Ntago ari ukwifuza gusa, ahubwo ni ukubikorera tukabiharanira. Tukumva ko igikenewe cyose twagikora igihe bishoboka.”

 

Agaruka kuri imwe mu mihigo akarere kahize muri uyu mwaka wa 2018-2019, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasobanuye ko yose igamije gukomeza guhindura ubuzima bw’abaturage haba mu bukungu no mu mibereho myiza. Ati: “tuzahuza ubutaka kuri hegitari zirenga ibihumbi 54.000, tuzatanga imashini zuhira, tuzubaka inzu 2 ababyeyi bazajya babyariramo (maternity) mu murenge wa Murundi na Mwili, tuzubaka ibyumba by’amashuri 63 mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri, amarerero y’abana bato (ECD), kugeza amazi ku baturage, n’ibindi”.

Nawe yashimiye uruhare buri wese yagaragaje ku rwego rwe (guhera ku mugudugu, abafatanyabikorwa, inzego z’umutekano,…), anasaba ko ubu bufatanye bwazakomeza kugirango akarere kazabashe kugera ku byo kiyemeje mu mihigo y’uyu mwaka.

 

Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zihagarariye abaturage: abakuru b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa w’utugari n’imirenge, aba perezida ba njyanama z’imirenge, abagize inama njyanama y’akarere, abayobozi b’ibigo nderebuzima n’ibitaro byo mu karere, abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagarariye abandi muri buri murenge, inzego z’umutekano, ….

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*