Ubwo hamurikwaga ku mugaragaro bimwe mu bikorwa ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n'abafatanyabikorwa bacyo bateyemo inkunga abaturage bo mu nkengero za Pariki y'Akagera, abaturage b’umurenge wa Ndego bagaragaje kwishimira ibi bikorwa kuko bije guhindura byinshi mu buzima bwabo.

 

Muri ibyo bikorwa harimo icy’amazi meza yabagejejweho, hifashishijwe imashini iyungurura amazi y’ikiyaga cya Rwakibare ubu bakaba bayakoresha ari meza, amatara yashyizwe ku mihanda no ku biro by'umurenge wa Ndego n'imidugudu ya Karambi n'Isangano ndetse n’ingombyi z'abarwayi 3 bashyikirijwe, bivuye mu nyungu zakomotse ku bukerarugendo. Byari muri gahunda y'ibikorwa bijyanye no kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 14, no mu rwego rwo gushimangira gahunda yo gukangurira abaturiye pariki z'igihugu kurushaho kugira uruhare mu kuzibungabunga

 

Shingiro Innocent ni umwe muri aba baturage. Agira ati: “Ubundi abana barwaraga inzoka zo mu nda, impiswi zidashira ariko ubu bivuyeho, twabonye amazi meza, turashimira Leta. Tubonye kandi Ambulance (ingobyi z’abarwayi) zizadufasha cyane kuko nta murutage uzongera kurembera mu rugo yabuze uko agera kwa muganga. Ibyo byose turabikesha Leta nziza n’aba bafatanysabikorwa

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu n’amazi, Germaine Kamayirese, yavuze ko ayo mashanyarazi azafasha abaturage kongera amasaha yo gukora no kwirindira umutekano. Ati "Leta ishinzwe kubagezaho ibikorwa remezo ariko namwe mugasabwa kubibungabunga".

 

Ibyo bikorwa remezo aba baturage babigejejweho ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB n’umushinga n’abagiraneza barimo Samba Bathily; Umuhanzi w’umunyamerika ukomoka muri Sénégal, Akon na Thione Niang binyuze mu mushinga wawo Akon Lighting Africa’: (umushinga wo gucanira ibihugu bya Afurika bigizwemo uruhare n’ikigo Solektra International; Akon na Thione bafitemo imigabane).

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*