Muri iki gikorwa cy'amarushanwa yo gusiganwa ku magare (Tour de Ruramira), hahembwe abahize abandi mu bikorwa by’isuku, nk’uburyo bwo gushishikariza abaturage kugira isuku muri byose no gushyira mu bikorwa izindi gahunda za Leta zitandukanye. Ni amarushanwa yateguwe ku bufatanye bw’akarere ka Kayonza n’umufatanyabikorwa wako Inshuti mu Buzima (Partners In Health), ku nsanganyamatsiko igira iti: “isuku na siporo ni isoko y'ubuzima”.

 

Uyu munsi waranzwe n’igikorwa cyo gusiganwa ku rubyiruko, gusiganwa ku basheshe akanguhe, ubukangurambaga ku kurwanya ibintu bibangamira imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues: umwanda, bwaki, imvunja, guta ishuri ku bana, ubwiherero butujuje ibisabwa n’ibindi), n’ubukangurambaga ku gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Sante”.

 

Hahembwe kandi imidugudu ine yahize iyindi mu kurwanya ibibangamira imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues), ishuri ryahize ayandi mu kwitabira ibikorwa by'isuku, na santeri y'ubucuruzi yahize izindi mu bikorwa by'isuku. Hatanzwe kandi amabati 158 azatangwa ku miryango itishoboye agakoreshwa mu gusakara ubwiherero, pubeli 4 (zo kujugunyamo imyanda), kandagira ukarabe 1, ndetse ababyifuzaga bakaba barapimwe ku bushake indwara zitandura.

 

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagarutse ku kamano ka Siporo ku buzima bw'umuntu, anabashishikariza kuyitabira buri wese ku rwego rwe kuko ituma umuntu agira ubuzima bwiza. Yakomeje agira ati: “ibikorwa by'isuku bikwiye kwitabwaho kuko isuku ariyo soko y’ubuzima. Dukwiye kuyigira muri byose akaba ariyo ituranga, haba ku mubiri, mu ngo, aho turara, ku bana, kugira imisarani yujuje ibisabwa n’ibindi”.

 

Yashimiye kandi uyu murenge wa RURAMIRA kuko ariwo uri imbere y’iyindi mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza uyu mwaka wa 2018/2019, anasaba abatarawutanga kongeramo imbaraga kugirango bagere ku 100%, bityo n’uwagira ikibazo abashe kwivuza bimworoheye cyane cyane ko indwara zidateguza.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*