Umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru wizihijwe hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kayonza ku nsanganyamatsiko igira iti: " Kwigira kwa buri wese, umusingi w'amasaziro meza". Ku rwego rw'akarere, ibirori byabereye mu murenge wa Rwinkwavu, akagari ka Gihinga.

 

Abitabiriye uyu munsi bose ndetse n'abageze mu za bukuru by'umwihariko, bakanguriwe kuzigamira ahazaza n'akamaro kabyo, basabwa kubitoza abakiri bato, kwibumbira hamwe (mu makoperative), mu rwego rwo guhuza imbaraga, kwita ku muco, isuku n'isukura.

 

Basabwe kandi kugira imihigo y'urugo kuko bituma bakorera ku ntego, bityo bikongera umuvuduko mu iterambere ry'umuryango ndetse n'uw'igihugu muri rusange. Basobanuriwe ko kwitabwaho ari uburenganzira bwabo, ndetse bamwe muribo baremerwa inka, ihene, matelas n'ibindi.

 

Ku itariki ya 14 Ukuboza 1990, nibwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, mu myanzuro yayo no 45/106, yemeje itariki ya 1 Ukwakira nk’umunsi ngarukamwaka wahariwe abageze mu zabukuru wizihizwa ku isi yose, hanemezwa kandi amahame arebana n’abageze mu zabukuru. Gusa u Rwanda rwo rwagennye kuzajya ruwizihiza ku itariki ya 7 Ukwakira.

 

Impamvu y’ishyirwaho ry’uyu munsi ngarukamwaka ishingiye ku kuba LONI yari imaze kugaragaza impungenge z’uko abageze mu zabukuru mu bihugu byinshi bitandukanye batari bitaweho nk’uko bikwiye, uburenganzira bwabo butubahirizwa. U Rwanda nk’igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’abageze muzabukuru barimo, rwatangiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru mu mwaka wa 2000. U Rwanda rukaba ruri kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 18.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*