Inama nyunguranabitekerezo yo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'iteganyabikorwa ry'ingamba zo kurwanya ubukene mu baturage yateranye yagarutse ku ngingo zikurikira:

Iteganyabikorwa rihuriweho ryo kurandura ubukene mu baturage; kugaragarizwa amakuru yavuye mu bugenzuzi bw’ingo ziri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe no gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo byagaragayemo; kugaragarizwa urutonde rw’imiryango iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe n’ibyo ikeneye kugirango yikure mu bukene no kureba uko yabifashwamo; gushyiraho itsinda ku rwego rw’akarere ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iteganyabikorwa rihuriweho ryo kurandura ubukene mu baturage; kwiha intego (imihigo) y’umwaka wa 2018-2019 y’ibizakorwa mu kurwanya ubukene; kuganira ku buryo bwashyirwaho bwo guhuza imbaraga n’ubushobozi (fund mobilisation) bizafasha mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*