Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya "Girinka munyarwanda" yatangiye muri 2006 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, binyujijwe mu mushinga wa RDDP (Rwanda Dairy Development Project), umushinga ushinzwe guteza imbere ubworozi bw'inka by'umwihariko hongerwa ubwiza n'ubwinshi bw'umukamo; ukorera mu kigo cy'iguhugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'ubworozi RAB, mu Karere ka Kayonza woroje inka imiryango 73 yo mu mirenge ya Kabarondo na Ndego.

 

Aborojwe bibukijwe ko ubonye inka aba abonye uruganda mu rugo, basabwa kuzifata neza bazigaburira ubwatsi bukwiye, bazitaho bihagije kugirango zitange umukamo ushimishije, kandi bagahora bazirikana igihango banyiranye n'Umukuru w'Igihugu ubagabiye, kandi nabo bakazitura abandi. Iki gikorwa cyo gutoranya inka no koroza abaturage b'Akarere ka Kayonza kikaba kizakomereza mu Mirenge ya Rukara na Murundi.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*