GENERAL INFORMATION
Home
About the district
Administrations
Annoucements
Tender and jobs
Documents
News and Events
District Cooperative Database
Useful links
Finance
Environment
FEATURES
Form
Mail to the mayor
Phot Gallery
Feedback
FAQS
Staff E_mail
PARTNERS
Minaloc
rdb
Public Service Commission
Minecofin
Connect with us
Facebook
Twitter

KAYONZA DISTRICT MONOGRAPHY

INCAMAKE KU MITERERE  Y’AKARERE KA  KAYONZA

 

1. Ishyirwaho ry’Akarere ka Kayonza

 Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere 30 tugize Repubulika y’ u Rwanda kakaba karashyizweho n’ Itegeko Ngenga  N0 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005. Kakaba kabarirwa mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba.

 2. Inzego z’ubuyobozi.

 Akarere Kayoborwa n’Inama Njyanama, Komite Nyobozi yako ndetse  na komite ishinzwe umutekano.

 

3. Imiturire n’abaturage

Umubare w’abaturage

258,606

Umubare w’ingo

54,602

Ubuso

1,935 Km2

Ubucucike

132 kuri km 2

Imirenge

12

Utugari

50

Imidugudu

421

Intore z’Akarere

Inkomezamihigo

 Ishusho igaragaza imirenge n’utugari bigize Akarere ka Kayonza

 

4. Ibihe mu karere ka Kayonza

 

Akarere ka Kayonza ni akarere kagaragaramo ibihe by’ubukonje n’ubushyuhe, Igipimo ngereranyo cy’ubushyuhe mu mwaka kibarirwa hagati ya 180c na 260c. Igipimo cy’imvura ngereranyo kiri hagati ya 1000 mm na 1200 mm kandi ukwezi kwa Werurwe na Mata ni yo agaragarwamo n’imvura nyinshi mu karere. Ubutaka bw’Akarere ka Kayonza, muri rusange bugizwe n’ibumba n’umusenyi uretse hamwe na hamwe usanga hagaragara amabuye.

 5. Amazi

 Akarere ka Kayonza karimo  imigezi n’ibiyaga biboneka mu bibaya by’imisozi. Ibiyaga by’ingenzi bigaragaramo ni Muhazi, Ihema , Hogo, Rugasha , Muhari,Ngereke Kivumba, Nasho , …,ndetse n’ibishanga binini.

 6. Ibimera  n’inyamaswa

 

Igice kinini cy’ubuso bw’Akarere kigizwe na pariki y’Akagera n’inzuri, hakaba higanje ibyatsi n’ibiti bya cyimeza. Imisozi  hafi ya yose y’Akarere ka Kayonza iteweho amashyamba kandi ubuyobozi bw’Akarere burihatira gushyira imbaraga mu kongera ubuso buteyeho amashyamba haherewe by’umwihariko ku misozi ihanamye n’ahakikije ibiyaga. Iyi pariki ikaba igaragaramo  inyamaswa zitandukanye nk’inzovu, impala, imparage, imvubu, imbogo n’izindi zikurura ba Mukerarugendo.

 Ifoto ya Hotel Akagera

 

ZIMWE MU NYAMASWA ZIBONEKA MURI PARIKI Y’AKAGERA

 Imparage

 Imparage

 

  

7. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho kuva mu mwaka wa  2003 – 2010

  

ü                    Imiyoborere myiza:

 1.      Gushyiraho no guhugura Komite za Community Policing 2355, GBV;

2.      Guhugura LDF 664;

3.      Gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa n’akarengane;

4.      Kumurikira abaturage ibyagezweho buri gihembwe;

5.      Kumurika ibikorwa by’indashyikirwa buri gihembwe;

6.      Kukemura ibibazo by’abaturage binyuze mu Nteko z’Abaturage rimwe mu cyumweru;

7.      Gushyiraho amatorero anyuranye(Urubyiruko 685, abagore 154, abaganga n’abajyanama b’ubuzima 1301 , abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi 24);

8.      Gushyiraho ihuriro ry’abana 630 n’iry’abasheshakanguhe 96;

9.      Gutegura no gukurikirana amatora anyuranye;

10.  Gushyigikira  Army week(Kubakira abatishoboye, Ubuvuzi bunyuranye),  Police week, (Kurwanya inkongi y’umuriro muri Parc y’Akagera, Gutanga inzitiramubu 52500, Gukangurira abantu kurwanya ihohoterwa), Youth week(Umuganda mu mirenge mu bikorwa binyuranye);

11.  Guhugura abakozi b’Akarere mu rwego rwo kongera ubumenyi 43;

12.  Gushyiraho ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF)114;

13.  Gushyiraho ihuriro rya Civil Society;

14.  Guhugura abagize Inama Njyanama y’Akarere 24  n’iy’Umurenge 120;

15.  Gushyigikira ishyirwa ry’abagore mu nzego zifata ibyemezo;

16.  Gutegura no gukurikirana ibikorwa by’Umuganda rusange(Kubaka amashuri 151, Poste de Santé Kabare, Kabura, Murundi, Kubaka ibiro by’Utugari twa Cyarubare, Karambi,…, Amashuri y’incuke 51, Gutunganya imihanda, Kurwanya isuri, …BIRAKOMEJE

 

ü              

 

ü 

 

 

ü  

 

 

Location
kayonza.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Infrastructure
Education
Culture
Sports
Vulnerable Group
ECONOMY
Agriculture
Industry
Tourism
Trade
Taxation
Project
Land&Housing
Investment
POLICY
Good Governance
Performance Cntracts
Justice
 
Copyright Republic of Rwanda, KAYONZA District