
It is nice that you have taken your valuable time to stop by our website. The website has been designed to offer information about our District but also provide an evenue where you can reach us and share information, views, ideas and comments with us. Kayonza, Ababyeyi barashishikarizwa kwita ku bana babo kuko aribo Ntwari z’ejo hazaza Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda mu Karere ka Kayonza, byaranzwe n’ibiganiro bitandukanye, byagarutse ku Nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duharanire ubutwari, duhashya ihohoterwa rikorerwa abana”.  Ku rwego rw’Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Mukarange, Umushyitsi mukuru muri ibyo birori yari Depite SAFARI B.Theoneste. Mu ijambo rye, yasabye abari baje mu birori guharanira gutera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda zibukwa kuri uyu munsi.  Depite SAFARI B.Theoneste yakomeje muri aya magambo: “Ababyeyi, mugomba kwita ku bana banyu kandi mukabungabunga ubuzima bwabo kuko aribo Ntwari z’ejo hazaza”. Yavuze ko umwana atazavamo intwari atarize, akaba ariyo mpamvu bagomba kujyana abana ku ishuri kandi ashimira ibigo byo mu Karere ka Kayonza byagize amanota meza mu gutsindisha abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Bwana MUGABO John yasabye buri muntu wese kwita kuri iyi nsanganyamatsiko, ahashya ihohoterwa rikorerwa abana uko ryaba rimeze kose no kubatoza ubutwari bakiri bato kugirango bazavemo intwari z’ejo hazaza.  Ibi kandi byagarutsweho na Majoro MUGISHA Vincent uhagarariye ingabo mu Karere ka Kayonza, mu kiganiro yatanze ku mateka yaranze u Rwanda n’intwari zarwo ziri mu byiciro bitatu. Yasabye abari bitabiriye uyu munsi gutoza abana ubutwari bakiri batNYANDWIo kuko ari bo bazavamo intwari z’ejo hazaza. Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Internet www.kigalitoday.com, Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Urwego rw’Intwari z’Imanzi rurimo Ingabo itazwi izina na General Major Rwigema Fred. Urwego rw’Imena rurimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Félicité Niyitegeka, n’Abanyeshuri b’i Nyange. Urwego rw’Ingenzi: abantu bari muri uru rwego ntibaramenyekana. Berthilde MUKANYANDWI PRO |