Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu ijambo yagejeje ku bagiye guhabwa Ubweneguhugu nyarwanda, yabasabye:

-Gusigasira no gushimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda 

-Gufatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu  (NST2) n’icyerekezo 2050. 

-By’umwihariko kandi mu Mujyi wa Kigali ku bahisemo kuhatura, intego ni ukugira Umujyi ukeye utoshye  kandi  utekanye.

-Gufatanya n’abandi Banyarwanda gukomeza gahunda y’Igihugu yo kwigira no kwikura mu bukene.Gutekereza byagutse, kubazwa inshingano

Nyuma y’Umuhango wo kurahira, Umuyobozi yabibukije ibi bikurikira:

  • Kubana neza n’Abanyarwanda bagenzi banyu, aho muzatura hose

  • Yabibukije  kandi ko Uburenganzira n’inshingano zo kubaka Igihugu mubisangiye n’abandi Banyarwanda, bityo uruhare rwanyu rurakenewe mu gufatanya nabo

  • Yababwiye ko ntabwo bagiye gutangirira kubusa hari ibyagezweho muri iyi myaka 31 Igihugu cyacu kimaze kibohowe nibyo tubasaba gukomerezaho, kugira uruhare mu kubaka Igihugu no gusigasira ibyagezweho 

  • Turabasaba gufatanya n’abandi guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo

  • Muzarangwe n’Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda. Umuryango nyarwanda mubamo uzakomeza kubafasha kubigeraho 

  • Ndabashimiye.