Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

DEPITE MUTESI ANITA YIFATANYIJE N’ABATURAGE BO MU MURENGE WA MURUNDI KWIZIHIZA UMUNSI W’UMUGANURA.

Buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’umuganura. Ku itariki ya gatanu  z’ukwezi kwa munani, abaturage b’akarere ka Kayonza kimwe n’ahandi hose mu gihugu bizihije umunsi mukuru w’umuganura. Ku rwego rw’Akarere ibirori byabereye mu murenge wa Murundi mu Kagari ka Karambi. Ni ibirori byitabiriwe na Depite Mutesi Anita ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Johon Bosco Nyemazi, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SP Marc Minani n’abandi bayobozi batandukanye. Ibirori by’umuganura byaranzwe no kwishimira umusaruro wabonetse.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yagaragaje ishusho y’umusaruro wabonetse hashingiwe ku bihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, urutoki, umuceli, soya, ikawa n’ibindi. Yagaragaje ko mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kayonza hakozwe ibikorwa byo kuhira imyaka bikaba byaratanze umusaruro ushimishije kuko iyo mirenge yari isanzwe izahazwa n’amapfa. Yavuze no ku bworozi, agaragaza ko mu hubatswe valley dams mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'amazi y'amatungo. Yashimye uburyo abaturage ba Murundi bitabira umurimo babyaza umusaruro amahirwe agaragara muri uyu murenge nk'igice cyahoze ari pariki. Yibukije abitabiriye ibirori  ko umuganura ari umwanya wo gusangira, gusabana no kuganuza abatarabonye umusaruro.

Mu birori by'umuganura habayeho ibikorwa bitandukanye birimo kuganuza abaturage batabonye umusaruro, koroza umuturage inka, guha abana amata ndetse habayeho n'ubusabane.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umuganura, Depite Anita Mutesi yashimiye abaturage kubera umusaruro wagaragajwe bagezeho. Yavuze ko ku munsi w’umuganura abantu bishimira ibagezweho.

Depite Mutesi Anita ati:” Umuganura urangwa no gusangira, gushyira hamwe, gutahiriza umugozi umwe, kuremerana, kutaba nyamwigendaho no kugira urukundo.”

Yasabye abaturage gufatira urugero kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umenya ko abaturage bakeneye inka akabagabira kugira ngo babone amata.

Yashoje yibutsa abaturage ko bafite igihugu cyiza n'ubuyobozi bwiza, abasaba gukunda igihugu, kugira ubumwe no gukunda umurimo.