Gahunda y’Intore mu biruhuko yatangijwe ejo mu Tugari twose two mu Karere ka Gasabo
Gahunda y'Intore mu biruko yatangijwe mu tugari twose tugize Akarere ka Gasabo ikazasozwa ku italiki ya 29/08/2025
Ku rwego rw'Akarere iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Gikomero Akagari ka Munini.
Insanganyamatsiko: Ubuzima bwiza Agaciro Kanjye.
Intego ya gahunda y'Iintore mu biruhuko ni ugutoza abana n'urubyiruko gukunda Igihugu, baharanira kwigira no kugira uruhare mu Iterambere ryacyo kandi barangwa n'Indangagaciro na Kirazira by'umuco nyarwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yashimye urubyiruko rwitabiriye asaba n'ababyeyi kujya bohereza abana kwitabira iyi gahunda kuko izabafasha gukura neza barangwa n'Indangagaciro z' abanyarwanda.
Mu myaka 10 ishize, muri buri biruhuko, hagiye hashyirwaho gahunda yo kwita ku rubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko
Igamije gukomeza kubungabunga ubuzima bw’urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko, kubarinda ubuzererezi no gukomeza kubatoza umuco wo gukunda Igihugu
Izi Ntore zizajya zitozwa gatatu mu cyumweru: . Ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu kuva saa 13:30 -16:00.
Iyi gahunda izitabirwa n’urubyiruko n’abana mu byiciro bitandukanye.
Icyiciro cya mbere kigizwe n’abana b’imyaka 10 – 13
Icyiciro cya Kabiri kigizwe n’abana bafite imyaka 14-16.
Naho icyiciro cya Gatatu cyiginzwa na abafite 17 -30
Aaba bana bazahabwa ibiganiro bitandukanye bibafasha kuba abanyarwanda bafite Indengagaciro nyarwanda.