Hateranye inama y’Inteko Rusange y’ihuriro ry’abafatanya bikorwa mu Iterambere
Uyu munsi,Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yafunguye inama y'Inteko Rusange y'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Iterambere yashimiye cyane uruhare rw'abafanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere abasaba kugira uruhare mu gufasha abaturage muri gahunda ya Leta yo kwikura mu bukene. Abafatanyabikorwa biyemeje ko mwitangira ry’umwaka w’ingengo y’Imari y’umwaka utaha biteguye gufatanya n’ubuyobozi muri gahunda zitandukanye zifasha abaturage zagaragajwe muri iyi nama.
Muri iy nama kandi baganiriye ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ku bibazo bijyanye n’abana bakiri mu mirire mibi , inama yemeza ko hagiye gushyirwaho uburyo buzafasha aba bana.