Kayonza: Ubuyobozi bwakanguriye abaturage gufatanya mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bivuye inyuma
Mu nteko z'abaturage zabereye mu Mirenge yose y'Akarere ka Kayonza ku wa 04 Kanama 2026, Ubuyobozi bw'Akarere bwashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bivuye inyuma, busaba abaturage kugira uruhare rugaragara mu kubikumira no gutanga amakuru ku babikora cyangwa ababicuruza.
Ubu butumwa bwatangiwe mu nteko zitandukanye, aho Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo, Hategekimana Fred, yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gahini mu Kagari ka Kiyenzi, mu gihe Umuyobozi w'Akarere Wungirije w'Agateganyo, Higiro Jules, yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mwiri mu Kagari ka Kageyo.
Abaturage basobanuriwe ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bishyira ubuzima bw'ababinywa mu kaga, kuko bishobora gutera indwara zikomeye zirimo guhuma, kwangiza umwijima ndetse bikaba byanavamo urupfu. Basabwe kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ababikora cyangwa ababicuruza, kugira ngo inzego zibishinzwe zibafate kandi hakumirwe ikwirakwira ryabyo.
Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo, Hategekimana Fred, yavuze ko kurwanya ibi binyobwa bisaba ubufatanye bw'inzego zose n'abaturage.
Yagize ati: "Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ni ikibazo gikomeye cyugarije ubuzima bw'abaturage. Turasaba buri muturage kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa ababicuruza, kugira ngo turusheho kurinda ubuzima bwacu n'ubw'igihugu muri rusange."
Ubuyobozi bw'Akarere bwagaragaje ko uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru ari ingenzi mu gukumira ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga no gukomeza kubaka umuryango urangwa n'umutekano n'ubuzima bwiza.
Mu gusoza inama, abaturage bongeye kwibutswa ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano za buri wese, kandi ko ubufatanye hagati y'abaturage n'inzego z'ubuyobozi ari bwo buryo bwizewe bwo kurinda ubuzima bwabo n'iterambere ry'Akarere.