Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/2025. Ku rwego rw'Akarere, iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Kinyinya

Mu ijambo rye atangiza Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yabwiye izi Ntore ko nyuma yo gutozwa hazakurikiraho igikorwa cyo gutumwa ku rugerero   aho hateganyijwe kuzakora imirimo ikurikira:

▶️Kuvugurura ubusitani,

 ▶️Gusana inzu z’abatishoboye, 

▶️gucukura ingarani, kubaka Uturima tw’Igikoni, 

▶️Gusibura inzira z’amazi,

▶️guharura imihanda

Bazafasha  kandi Ubuyobozi mu bukangurambaga butandukanye cyane cyane hibandwa ku kwigisha abaturage umuco w’isuku n’isukura, n’uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kwitabira Ingo Mbonezamikurire zita ku bana bato, no kurwanya imirire mibi.

Yababwiye kandi ko nk’Ubuyobozi barabasaba kuzitabira ibyo bikorwa kandi mukubahiriza igihe, mugakora nk’abubaka Igihugu cyabo. Uwanyuze mu Itorero aba afite byinshi atandukaniyeho n’abandi, cyane cyane mu rwego rw’imyumvire, imitekerereze, imyifatire, imyitwarire, imivugire, imigenzereze, ikinyabupfura, n’ibindi