Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge hamwe n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge nkuko bijyenwa n'Itegeko rishyiraho Umujyi wa Kigali.
Iyi nama yize kungingo zikurikira:
Ishyirwamu bikorwa ry’imyanzuro y’inama iheruka yo ku wa 12 Nzeri 2025
Uruhare rw’Umujyanama mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Kurebera hamwe uko inama ziteganywa n’Itegeko ziterana.
Aba bayobobozi kandi bibukijwe kwita kunshingano zabo, kunoza imikorere n’imikoranire n’izindi nzego, kwita ku bibazo by’abaturage kugirango umuturage ahore k’isonga.