Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru b'Imidugudu yose mu Karere ka Gasabo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Utugari n'Abayobozi b'Amashami mu Karere.
Umudugudu ni rwo rwego rwegereye abaturage bityo inama nk’izi zibafasha kunoza imikorere n’imikoranire y’Inzego, kwisuzuma aho bitagenda neza no gufata ingamba kucyakorwa kugira ngo Umuturage ahore ku Isonga
Mu ijambo rye Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yatangiye ashimira akazi keza k'ubwitange Abakuru b'Imidugudu bakora
Yavuze kandi intego y’iyi nama ko ari urubuga rwo kongerera abayobozi ubumenyi n’ubushobozi mu gufata ingamba zinoze zo gukemura ibibazo byugarije abaturage, kunoza isuku n’isukura no kunoza imitangire ya serivisi
Yongeyeho ko Umuyobozi mwiza ari uba ufite amakuru, akarangwa n’Ubunyangamugayo, kugira icyerekezo cy’aho yifuza kugeza abo ayobora, atega amatwi arangwa n’ubushishozi mubyo avuga kandi ashyira imbere inyungu z’abo ayobora, asaba kongera gutekereza ku mikorere yacu.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yaganirije aba bayobozi kuri gahunda zikurikira:
1. Inshingano z'Umukuru w'umudugudu
2. Umutekano
3. Isuku n'isukura
Umuyobozi yabasabye kwita ku nshingano zabo, bakamenya Ifasi, ibibazo bihari n'uburyo bwo kubikemura.
Yabasabye kwita ku isuku n'umutekano mu Midugudu bayoboye kugira ngo umuturage ashobore kubaho neza kandi batekanye.