Abadepite basabye gukomeza ubufatanye mu kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro
Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwakiriye itsinda ry’Abadepite ba Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bayobowe na Depite Solange Uwingabe, mu ruzinduko rugamije gusuzuma uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’uko umutekano w’abaturage urengerwa.
Mu biganiro byahuje Abadepite n’Ubuyobozi bw’Akarere, hanagarutswe ku mikoranire y’inzego mu gukemura ibibazo biba byagaragaye, cyane cyane ibijyanye n’umutekano w’abaturage n’ingaruka zituruka ku bucukuzi butemewe.
Meya w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yagaragaje ko Akarere kagira uruhare rukomeye mu kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi, hibandwa ku kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibidukikije n’ubucukuzi.
Yagize ati “Dukorana n’inzego zishinzwe umutekano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, kugira ngo ubucukuzi bukorwe mu buryo bwemewe kandi butabangamira abaturage.”
Nyuma y’ibiganiro, Abadepite basuye Umurenge wa Rwinkwavu, aho baganiriye n’abaturage ku bibazo bibangamira umutekano wabo, by’umwihariko ibikomoka ku bucukuzi butemewe. Basuye kandi hamwe mu hakorerwa ubwo bucukuzi, bareba ingamba zashyizweho mu kubikumira no gushaka ibisubizo birambye.
Depite Solange Uwingabe yashimye imikoranire iri hagati y’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu kurinda abaturage n’umutungo kamere w’igihugu, asaba ko ubufatanye bwakomeza kugira ngo ikibazo cy’ubucukuzi butemewe kirangire burundu.
Ati “Turashimira ubufatanye buri hagati y’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, ariko turasaba ko bukomeza no kwagurwa kugira ngo ubucukuzi butemewe bucike burundu. Umutekano n’iterambere ni inshingano zacu twese kandi tugomba kubigeraho.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwijeje gukomeza gufatanya n’inzego zose bireba mu kurengera abaturage no guteza imbere ubucukuzi bwemewe, butanga umusaruro ufitiye Igihugu akamaro.