Abadepite basoje uruzinduko bagiriraga mu karere ka Kayonza

Abadepite basuye akarere ka Kayonza, uyu munsi bagaragarije ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zitandukanye, ibyavuye mu ngendo bakoreye mu mirenge tariki 10-12/12/2019, aho basuye ibikorwa remezo ndetse banaganira n’abaturage

Hon. Munyaneza Omar uyoboye iri tsinda yashimiye akarere ka Kayonza ibyo kagezeho kongera ibikorwa remezo ku kigero gishimishije, anasaba ko hakomeza kongerwa imbaraga no mu bindi bitaragerwaho kuko hari ibyo abaturage bagikeneye bitaraboneka. #MPsMeetCitizens

Hon. Munyaneza Omar yagize ati: uru rugendo rwateguwe kugirango turebe ibikorwa remezo by’ibanze, n’uburyo byagejwe ku baturage, ariko twibandaga ku mihanga, amazi, amashanyarazi ndetse n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga. Twaboneyeho n’umwanya wo kuganira n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage ku ruhare rwabo mu bibakorerwa hagamijwe kumenya uko abagize umuryango nyarwanda bita ku bibazo bahura nabyo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye aba Badepite ku kazi bakoze ko kwegera abaturage basura ibikorwa remezo bakanaganira nabo, abizeza ko ibyo bagaragaje byavuye muri izi ngendo byose bigiye kwitabwaho ku bufatanye bw’akarere n’izindi nzego zitandukanye.