Abadepite batangiye uruzinduko mu karere ka Kayonza guhera tariki 09-13/12/2019

Uyu munsi, itsinda ry’abadepite ryaje muri gahunda yo gusura abaturage hagamijwe kumenya imiterere y'ibikorwa remezo by'ibanze bibafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo. Uru ruzinduko mu karere ka Kayonza, ruzarangira ku wa gatanu tariki 13/12/2019.

Bazasura ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n'ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga (mu masaha ya mbere ya saa sita), naho saa cyenda bakazajya bagirana ibiganiro n'abaturage mu tugari twatoranijwe.

Aba badepite bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zitandukanye, bagaragarizwa bimwe mu bikorwa by'iterambere byashojwe n'ibiteganywa gukorwa mu ngengo y'imari y’uyu mwaka wa 2019-2020.

Abadepite kandi babajije ibibazo bitandukanye kugira ngo barusheho gusobanukirwa n'ibikorwaremezo biri mu karere ndetse no mu ikoranabuhanga, n'uburyo abaturage babyinjiza mu iterambere ryabo mu karere ka Kayonza