Abafatanyabikorwa b’akarere basabwe gukomeza ubufatanye kugirango iterambere rirusheho kugerwaho.

Uyu munsi, habaye inteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza (JADF), ikaba yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo: ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo akarere kahize mu mwaka wa 2019-2020, kurebera hamwe iteganyabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere rya 2019-2020 n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: “Abafatanyabikorwa b’akarere kacu turabashima cyane mu bikorwa tumaze iminsi dufatanyamo, ariko turacyanabakeneyemo byinshi muri uyu mwaka, kugirango bizadufashe guteza imbere akarere kacu kandi duhindure ubuzima bw’abaturage”.

Yakomeje muri aya magambo: “turabizi neza ko dusenyera umugozi umwe wo kubaka igihugu cyacu. Dukorera abaturage bacu, Leta nayo ni imwe dukorera: ni iyacu y’u Rwanda dukunda cyane. Birasaba ko dufatanya, buri muntu wese aho ubona imbogamizi ntuzihererane kuko icyerekezo turimo ari kimwe. Twafatanyije byinshi, ariko uyu mwaka wo urihariye turaza kubasaba byinshi kurushaho kandi ubushobozi murabufite, igikenewe ni ubushake kugirango tubikore kandi ku gihe” 

Yasabye kandi abafatanyabikorwa kwihutira gutanga iteganyabikorwa ryabo ry’umwaka wa 2019-2020, kandi bagakomeza ubufatanye muri byose kuko iyo abantu bahuje imbaraga birushaho gutanga umusaruro.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere SHYAKA Edouard yashimiye ubufatanye akarere kagaragariza abafatanyabikorwa bako, nabo bikaborohereza gushyira mu bikorwa gahunda zabo zitandukanye. Yagize ati: turisanga mu buzima bw’akarere kuko ibikorwa byose tubigiramo uruhare. Mu mihigo ya 2018-2019 twagize uruhare rukomeye cyane kandi yose twayesheje 100%.

Ikindi nabashimira cyane mwe abafatanyabikorwa, ni igikorwa cyo kurwanya imirire mibi twagizemo uruhare. Abantu twaritanze, hari abatanze ibiryo, amafaranga n’ibindi kandi buri murenge ufite abafatanyabikorwa bashinzwe bi bikorwa. Inzira iracyari ndende kuko imirire mibi iracyahari birasaba kongeramo imbaraga kugirango tuyirandure burundu.”

Iyi nteko rusange ya JADF, yari igamije gusuzuma uruhare rw'abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa imihigo ya 2019/2020, hagamijwe guteza imbere umuturange. "Twese mu mujishi wo guhindura imibereho y'umuturage". Hakaba hafashwe umwanzuro wo guhuza ibikorwa bya JADF n'imihigo y'Akarere ya 2019/2020.